Gasabo: Abagabo babiri bafantanywe amadorali y’amiganano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru yafashe abagabo babiri Kanamugire Fiston w’imyaka 20 na Kagame Peter w’imyaka 23 bacyekwaho gukoresha amadorali magana abiri y’amiganano.

Aba bagabo bombi bafashwe mu mpera z’iki Cyumweru mu kabari barimo banyweramo ubwo bajyaga kwishyura bagatanga amadorali ijana y’amiganano.

Neretsabahizi Philibert uyobora akabari aba bagabo bari bari kunyweramo bamwishyuye ayo madorali ayashidikanyaho, niko kubaza uwari uyamuhaye ari we Kagame Peter aho yayakuye maze amubwira ko ayahawe na mugenzi we basangiraga Kanamugire Fiston kandi afite n’andi, nuko ahita yitabaza Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yavuze ko Neretsabahizi akimara kwitabaza Polisi yahise ijyayo ifata abo bagabo.

Yagize ati “Akimara kuduha aya makuru twahise tujyayo dusanga abo bagabo koko bafite amadorali 200 y’amiganano.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakomeje avuga ko uyu Kanamugire yababwiye ko aya madorali yayavunjiwe n’umuntu ukora ku Kimisagara akayamuhera ku bihumbi mirongo inani(80,000 Frw) kuri buri jana ry’amadorali amubwira ko na we azungukamo najya kuyavunjisha.

CIP Umutesi yagiriye inama abaturage gushishoza mbere yo kwakira amafaranga bakareba niba yujuje ubuziranenge, igihe bagize amakenga bakihutira kwitabaza inzego z’umutekano.

Yongeyeho ko amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu ndetse akanasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, agasaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya abayakora ndetse n’abayakwirakwiza.

Ingingo ya 269 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi ariko atarenze miliyoni icumi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza