Gaz méthane iri mu Kivu ishobora kubyazwa ifumbire

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri kwiga ku mushinga wo gukoresha gaz méthane iri mu Kivu mu gukora ifumbire ishobora kwifashishwa mu buhinzi.

Kugeza ubu hasanzweho umushinga wo kubyaza gaz méthane umuriro w’amashanyarazi, gusa Minisiteri y’ibikorwaremezo irimo no kwiga uburyo iyi gaz yakoreshwa mu bindi byinshi, birimo nko gukora ifumbire yakoreshwa mu buhinzi, nk’uko bigenda ahandi.

Iyi Minisiteri ivuga ko Leta y’u Rwanda iri kureba ubundi buryo bushoboka bwo gukoresha gaz méthane mu bihe biri imbere, iyi gaz ikaba ishobora gukoreshwa mu bijyanye n’ubwikorezi ndetse no mu nganda, nko gushyushya [ibintu] no gukora ifumbire.

U Rwanda na Congo Kinshasa bisangiye ikiyaga cya Kivu na gaz ikibonekamo, batanze amafaranga 600 000€ (miliyoni 675 Frw) ari gukoreshwa mu gusuzuma umusaruro ushobora kubyazwa iyi gaz iri mu kiyaga cya Kivu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, kugeza ubu hari ibigo bitatu biri mu mirimo itandukanye aho mu kiyaga cya Kivu, birimo Contour Global iri gushyira mu bikorwa umushinga KivuWatt iri gukura megawatt 26 z’umuriro mu kiyaga ya Kivu, zikazongerwa zikagezwa kuri megawatt 100 mu bihe biri imbere.

Hari gukoreramo kandi Shema Power ishaka gukura megawatt 56 z’amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu ndetse na GasMeth Energy iri mu mushinga wo gushaka uburyo gaz méthane yakoreshwa mu nganda.

Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangaje ko imikoranire hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa imeze neza, aho ibihugu byombi byagiranye amasezerano menshi agamije gushyiraho uburyo buhuriweho bwo gushyira mu bikorwa imishinga bisangiye ku kiyaga cya Kivu na gaz méthane ikirimo.

Iki kiyaga kirimo gaz méthane ishobora gutanga megawatt 700 mu myaka 55 iri imbere. U Rwanda rufite megawatt 350 na Congo Kinshasa ikagira izindi nk’izo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .