Ganzo ni umwe mu bahanzikazi bakoze umuziki mu myaka 10 ishize ndetse yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Karumuna kanjye’ yamamaye cyane muri ibyo bihe.
Inama y’Abaminisitiri yateranye, yamugize Umuyobozi Ushinzwe gusesengura no guhuza imikoranire y’ibijyanye n’Ikoranabuhanga [Digitization Analyst] mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA.
‘Karumuna kanjye’ yamenyekanishije Ganzo, yayisohoye 2011 ubwo umuziki w’u Rwanda wari ufite umurindi ukomeye waturukaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye.
Ganzo yari umwe mu bahanzikazi batangiye kwigaragaza mu 2009, ubwo yigaga muri iyo kaminuza mu Ishami ry’Ubumenyi mu bijyanye na Mudasobwa.
Yakoze izindi ndirimbo zirimo ‘Wowe’, ‘Ubuntu’, ‘Byakubaho’, ‘Ndagukunda’ n’izindi. Nyuma aza kwibaruka umwana we w’imfura ndetse asa nk’ushyize umuziki ku ruhande. Ganzo afite ubu afite imyaka 32.
Muri iyi nama Ganzo yaherewemo inshingano nshya, na Dr Muyombo Thomas wamenyekanye mu muziki nka Tom Close yazamuwe mu ntera agirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu gihugu ribarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima.
Abafite aho bahuriye n’umuziki bakomeje kugirirwa icyizere kuko mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2020 yahaye Umuhanzi Aimable Twahirwa inshingano nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!