Gakuru wari usanzwe ari umukozi wa Volcano ni umwe mu bantu batandatu baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka aho Bisi ya Volcano yagonganye n’iya Oxygen yo muri Kenya mu Gace ka Rwahi mu Burengerazuba bwa Uganda, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Ukuboza 2022.
Uyu mugabo wamenyekanye ku izina rya Desailly azwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yakiniye amakipe nka Espérance ndetse na Mukura Victory Sports et Loisir yakiniye hagati ya 2014-2016.
Amakuru ava muri Uganda avuga ko izi bisi zari mu muhanda wa Rukiga-Mbarada, aho zagonganye ahagana saa Kumi z’igitondo zigeze kuri Satellite Hotel mu bilometero bibiri uvuye mu gace k’ubucuruzi ka Muhanga mu Karere ka Ntungamo.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, wavuze ko abashoferi bombi b’izi modoka bahise bahasiga ubuzima.
Yavuze ko abakomeretse bahise bihutanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rutooma mu Mujyi wa Muhanga, aho imbangukiragutabara za polisi zahise zibajyana.
Mu bikekwa kuba byateje iyi mpanuka harimo kuba habayeho kutabona neza kw’abashoferi kubera igihu cyinshi, cyatumaga batareba imbere yabo neza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!