00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Uwari umuganga ku Bitaro bya Ruli yasanzwe mu musarane yishwe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 February 2025 saa 12:30
Yasuwe :

Dr. Nyagatare Jean Marie Vianney w’imyaka 56 wari impuguke mu gutera ikinya anakuriye ako gashami mu Bitaro by’Akarere bya Ruli, yasanzwe mu musarane yishwe anizwe, hakekwa umukozi waragiraga amatungo ye.

Urupfu rwa nyakwigendera bikekwa ko rwabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 30 Mutarama 2025 kuko ari bwo aheruka kugaragara ari muzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yabwiye IGIHE ko nyakwigendera ku mugoroba wo ku wa Kane asoje akazi yerekeje aho yari yororeye inka muri uwo murenge ariko ntiyigeze agaruka.

Ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko yishwe anizwe hakekwa ko yishwe n’umushumba wamuragiriraga amatungo ubwo yari yagiye kuyasura. Uwo mushumba yahise atoroka ariko iperereza rirakomeje ngo afatwe abazwe andi makuru y’abo baba barafatanyije. Aho yiciwe ni ahantu hadatuwe mu nzu isa n’iri yonyine hagati mu rutoki. Abamubonye ajyayo bamubonye mu masaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba”.

Hakizimana yasobanuye ko ibyo kumenya ko yishwe byabanjirijwe n’ibura rye ryamenyekanye ku wa Gatandatu.

Ati “Ibura rye ryamenyekanye neza ku wa Gatandatu ku manywa duhita dushakisha amakuru atandukanye tuza kumenya ko yari yagiye aho ku rwuri rwe. Twahise dusaba abo mu muryango we ngo bice urugi kuko rwari rufunze barebe niba wenda yaryamye ntabyuke ariko barinjiye we baramabura bahabona imyambaro ye. Twahise dutangira gushakisha dusanga baramwishe bamushyira mu mufuka bamuta mu musarane w’aho ngaho.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ruli ngo ukorerwe isuzuma.

Umuryango we uteganya ko uzamushyingura mu mpera z’iki cyumweru kuko hari umwe mu bana be wigaga mu mahanga utegerejwe.

Hakizimana yavuze ko nyakwigendera yari umuturage mwiza ugira umutima wa kimuntu, aboneraho kwihanganisha umuryango we, gusa yibutsa abaturage ko ntawe ukwiye kwambura undi ubuzima ku mpamvu iyo ariyo yose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .