Gakenke: Umusore wasambanyije umwana agakatirwa ntagezwe muri Gereza yatawe muri yombi

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Bimenyimana Elisa ukomoka mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Umudugudu wa Rulambi, waregwaga gutera inda umwana w’imyaka 14, agahamwa n’icyaha nyuma agahabwa igihano cy’igifungo cya burundu ariko ntagezwe muri gereza, ubu yamaze gutabwa muri yombi.

Ibi bibaye nyuma y’uko Mugisha Promesse watewe inda n’uyu musore asabye ubuvugizi kugira ngo uwo musore ashakishwe, nyuma y’uko yagiye kumushakira kuri Gereza kugira ngo yandikishe umwana, akamubura nyamara yari azi ko yafashwe agafungwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke uyu musore akomokamo Cyubahiro Félicien, yemeje ko Bimenyimana yamaze gutabwa muri yombi.

Ati " Nyuma y’uko umunyamakuru wa IGIHE aduhamagaye atubwira iki kibazo, twakoranye n’ubuyobozi bw’Akagari ka Kagoma, ubuyobozi bwa Polisi y’Umurenge, RCS na Parike ubu yamaze gufatwa ari mu maboko y’inzego z’umutekano ngo zibikurikirane."

Akomeza yibutsa abaturage kujya batanga amakuru, ndetse n’abakora ibyaha bagatoroka abibutsa ko ubutabera ntaho butagera.

Mugisha watewe inda na Bimenyimana, yabwiye IGIHE ko ashimishijwe n’ubuvugizi yakorewe.

Ati "Ndashimira abanyamakuru Imana icishijemo igisubizo nari naraburiye iherezo, nakoze ibyo nshoboye byose ngo menye aho yarengeye birananira, ikindi ndashima byimazeyo inzego z’umutekano zafatanyije zigahita zimufata.”

“Ubu sinabona uko mvuga ukuntu nshimishijwe n’uko umwana atazongera kumbaza se nkabura icyo musubiza, nzamumushyira amurebe bitume amenya amateka ye n’ubwo ashaririye.”

Bimenyimana yaregwaga gutera inda umwana w’imyaka 14, icyaha yakoreye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza. Urukiko rwamuhamije iki cyaha ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu, gusa ntiyigeze ajya muri Gereza.

Inkuru bifitanye isano: Musanze: Urujijo ku musore wasambanyije umwana agakatirwa ariko akaba atarigeze afungwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .