Gakenke: Polisi yafashe abantu 16 bacukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukuboza 2019 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Kamubuga, yafashe abaturage 16 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Polisi yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kwirinda kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa, kuko buriya bucukuzi bugira ingaruka nyinshi zirimo kwangiza ibidukikije, gutesha agaciro ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ndetse bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abacukura kuko ubutaka buba butapimwe bukaba bwabagwira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana, avuga ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Bariya bantu nta cyangombwa na kimwe bari bafite kibemerera gucukura amabuye y’agaciro hariya hantu, bigeze guhabwa icyangombwa cyo kuyashakashaka muri kariya gace ariko nacyo cyataye agaciro mu mwaka wa 2018.”

CIP Rugigana akomeza avuga ko bariya baturage 16 hari umuntu urimo gushakishwa wabahaye akazi ko gucukura ariya mabuye y’agaciro.

Yakomeje ati "Mu Rwanda hari inzego zitanga ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro, abatabifite baba bayacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Byongeye kandi bariya bantu barimo kwangiza ibidukukikije, aho twabasanze bacukura bari bararimbuye ibiti bihari ndetse basiba imigezi iyo barimo kuyungurura amabuye bacukuye.”

Abafashwe uko ari 16 bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu gihe hagishakishwa uwo bita umukoresha wabo wabahaye akazi.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 54, ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza