Aba baturage babwiye IGIHE ko mbere bari bafite amazi ariko ubu ntayo bitewe n’uko rwiyemezamirimo wayahagezaga akoresheje moteri yabihagarikije, kubera ko mazutu isigaye ihenda.
Mu Ukuboza 2022 litilo ya mazutu mu Rwanda igura 1587 mu gihe muri Gashyantare 2022 yaguraga 1201 Frw.
Bavuga ko kuba nta mazi meza bagira biri kubagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kurwara indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka n’izindi.
Habiyakare Juvenal yagize ati “ Nta mazi tukigira rwiyemezamirimo yanze gukomeza kuyaduha. Yavuze ko mazutu akoresha muri moteri ye ayageza mu mavomo isigaye ihenda atakomeza gukorea mu gihombo.”
Undi yagize ati “ Mwadufasha mukadukorera ubuvugizi pe kuko ubu nta mazi meza tukigira iwacu, abana inzoka zirabishe bari kurwara inzoka n’impiswi umusubirizo.”
Meya w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse hakenewe gushyirwaho amashanyarazi yajya yifashishwa mu kumanura amazi muri ako gace
Yagize ati “ Nibyo hari ikibazo cya moteri ikoreshwa mbere bakoreshaga mazutu ariko hakenewe ko hamanukayo umuriro ku buryo turimo kuganira na REG kugira ngo tuhamanure umuriro w’amashanyarazi.”
Akarere ka Gakenke kagaragaje ko ayo mashanyarzi ariyo yajya abafasha kugeza amazi ku baturage ndetse yizeye ko mu minsi iri imbere iki kibazo kizakemuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!