Gakenke: Imirimo yo kubaka ibitaro Perezida Kagame yemereye abaturage yahagaze bitaruzura

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 20 Nzeri 2018 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kubaka ibitaro bya Gatonde abaturage bo mu Karere ka Gakenke bemerewe na Perezida Paul Kagame, imaze igihe ihagaze mu gihe bari bishimiye ko bizuzura muri Nyakanga uyu mwaka, nk’uko bari babisezeranyijwe.

Ibi bitaro biherereye mu Murenge wa Mugunga mu Kagari ka Gihinga, yabibemereye bwa mbere mu 1999 akiri Visi Perezida ubwo yabasuraga bakamugezaho impungenge z’uko badafite ibitaro. Ubwo yasubiragayo mu 2016 yategetse ko imirimo yo kubyubaka yihutishwa.

Byari biteganyijwe ko bizuzura muri Nyakanga uyu mwaka bitwaye asaga miliyari 2.5Frw, ariko imirimo kubyubaka yahagaze muri Werurwe kubera ingengo y’imari yabaye nke, bigeze kuri 64%.

Ni ibintu abaturage bavuga ko byababaje kuko banyotewe ibi bitaro.

Nsengimana Joseph yagize ati “Ibi bitaro byubakwa twariruhukije kuko twari tugiye kwivuriza hafi, ikindi twahabonye akazi duhembwa neza tubasha kwiteza imbere. None byarahagaze na cya cyizere twari dufite kirayoyoka. Turasaba ko bakemura ibibazo birimo tukubakirwa ibitaro twari twaremerewe n’umukuru w’Igihugu cyacu”

Niyonsaba Alphonsine we yagize ati “Twakoraga ibirometero byinshi tujya kwivuriza kuri Shyira, tubonye batwubakiye ibyacu tuvuza impundu kuko izo ngendo twari tuzikize.”

“None dore byarahagaze, mudukorere ubuvugizi badusubize mu byishimo ibi bitaro byongere byubakwe twivurize hafi nk’uko byari biteganyijwe.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko kubyubaka byadindijwe n’imirimo yiyongereye itari yateganyijwe mu ngengo y’imari, bituma amikoro aba make.

Yagize ati “Ibi bitaro bitangira kubakwa byagendaga neza, nyuma nibwo hajemo kubaka imisarane, kwimura no kwishyura abaturage, bituma ingengo y’imari yari yateganyijwe iba nto, imirimo yo kubyubaka irahagarara.”

“Gusa turateganya ko mu Ukuboza 2018 bizaba byamaze kuzura ariko bizajyana n’ingengo y’imari igihugu kizaba gifite.”

Gatabazi ntiyatangaje igihe imirimo yo kubaka izasubukurirwa, gusa ngo igihe cyose Minisiteri y’imari yarekura ingengo y’imari igenewe iyi mirimo, yahita isubukurwa.

Ibitaro bya Gatonde byahagaze kubakwa bigeze ku kigereranyo cya 64%
Imirimo yo kubaka ibitaro bya Gatonde yahagaze muri Werurwe 2018 kandi byari kuzura muri Nyakanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza