Ibigo by’amashuri bitandatu byubakiwe ibyumba by’amashuri bishya 40, hasanwa n’ibyari bishaje bitwara 357.988.000 Rwf.
Ibi bikorwa remezo byatashywe ku mugaragaro ku wa 23 Mutarama 2025, mu Murenge wa Janja, mu Karere ka Gakenke.
Iki kigo kiri mu bigo bitandatu muri aka karere byavuguruwe byongererwa ibyumba by’amashuri bishya bigera muri 40 byatwaye miliyoni 357,9 Frw.
Ruzindana Laurent wigisha mu kigo cy’amashuri cya Karama, kiri no mu byubakiwe ibyumba bishya, yavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko aho bigishirizaga mbere hari harashaje ku buryo ibibaho bitari bigifata ingwa nyuma yo kumara igihe kirekire bidasanwa.
Ati “Ibirahure byari byaravuyemo imvura itunyagira kubera amabati ashaje, sima yarashaje, umwanda ari wose, ariko ubu turi ahantu heza, imvura ntikitunyagira, turigishiriza ahantu hasa neza, ubu n’abana baratsinda neza.”
Hanatashywe Ikigo Nderabuzima cya Rutake cyavuguruwe, cyongererwa ubushobozi ku buryo cyakira abaturage barenga ibihumbi 27, bagahabwa serivisi zirimo ububyaza, inkingo, ubujyanama mfashamirire n’ibindi. Cyatwaye miliyoni 339,8 Frw.
Abaturage bagorwaga no kujya kwivuza kubera gukora ingendo ndende bajya gushaka serivisi bataboneraga aha, hongerewe n’izari zihari kubera ubuto bw’iki kigo bwari busanzwe aho kwakira ababyeyi benshi babyara byari ingorabahizi.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko gahunda nk’iyi ifite intego yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage bo mu cyaro mu bikorwa bitanga umusaruro.
Ati “Iyi gahunda yo gushyira mu bikorwa imishinga yihuta ifite impinduka, ni igitegererezo cyiza kandi amafaranga y’inkunga yakoreshejwe neza, mu kuzamura urwego rw’uburezi n’ubuzima, ndetse no guhindura imibereho y’abaturage mu buryo bwihuse kandi bugaragara.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ibikorwa remezo by’umwihariko ibice by’ibyaro.
Yagize ati “Iyi gahunda iratanga umusaruro ukomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage bo mu byaro binyuze mu gutera inkunga ibikorwa bitandukanye nk’iby’uburezi, ubuzima, ubuhinzi, no kurengera ibidukikije.”
Ibi bikorwa byatewe inkunga n’Ikigega ‘The Basket Fund for Pro-Poor Development’, gihuriweho na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo u Budage, u Bufaransa na Luxembourg.
Kuva gitangiye, imishinga irenga 100 imaze gushyirwa mu bikora, kandi hanateganyijwe indi igera ku 150 izaterwa inkunga mu myaka itatu iri imbere.








Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!