Gakenke: Ibitaro Perezida Kagame yemereye abaturage biratangira gukora mu gihe cya vuba (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Kanama 2019 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko mu gihe cya vuba abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke by’umwihariko abaturiye Umurenge wa Mugunga bazatangira guhabwa serivisi mu bitaro bya Gatonde.

Abatuye muri Gakenke y’ubu, babyemerewe mu 1999 Perezida Paul Kagame [icyo gihe yari Visi Perezida], wavuze ko abaturage b’iyahoze ari Komini Gatonde bagiye kubakirwa ibitaro.

Icyo gihe ntibyahise byubakwa ndetse ku wa 24 Werurwe 2016 ubwo yasubiraga muri ako karere abaturage barabimwibukije, ahita asaba ko imirimo yo kubaka ibyo bitaro yihutishwa.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ndashaka ko iki kibazo gikemuka byihuse.’’

Kuri ubu imvugo yabaye ingiro ndetse ibi bitaro byashoweho asaga miliyari 3.5 Frw byaruzuye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye IGIHE ko ibitaro byo byamaze kuzura ubu hari gukorwa imirimo ya nyuma ndetse biteguye ko bizakoreshwa mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Nk’uko mubibona, ibitaro byaruzuye, igisigaye ni ibikoresho byatumijwe mu mahanga ariko nibiboneka twizeye ko abaturage bazatangira guhabwa serivisi.”

Ibitaro bya Gatonde bizajya bitanga serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi bw’indwara zo kubaga n’izo mu kanwa. Bizafasha abaturage bo mu mirenge itandatu yo muri Gakenke irimo Busengo, Janja, Muzo, Mugunga, Rusasa na Cyabingo.

Bamwe mu baturage bo muri aka Karere by’umwihariko abatuye muri iyi Mirenge babwiye IGIHE ko bashimira Perezida Kagame wabemereye ibitaro none akaba asohoje isezerano.

Uwitwa Manizabayo Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Rutabo mu Murenge wa Mugunga yavuze ko bafite ikigo nderabuzima cya Gatonde ariko kugeza umurwayi urembye ku bitaro bya Nemba, Ruli, Shyira cyangwa Musanze byari ingorabahizi.

Yakomeje agira ati “Turashimira Perezida Kagame wadutekereje kuko ibi bitaro bizatworohereza ku bijyanye no kujyana umurwayi urembye ku bitaro. Bizajya bidutwara igihe gito, byaje bikenewe mbese.”

Abaturage kandi bavuga ko ubusanzwe bajyaga kwivuza mu Bitaro bya Nemba biri kure aho nibura amasaha ane cyangwa bakajya ku bitaro bya Shyira biri muri Nyabihu aho bakoraga urugendo rw’amasaha abiri n’igice ku bagenda n’amaguru.

Akarere ka Gakenke kungutse Ibitaro bya Gatonde gasanganywe ibirimo ibya Nemba na Ruli, ibigo nderabuzima 23 n’amavuriro 43.

Ahazashyirwa irerero n'ahigishirizwa gahunda mbonezamikurire y'abana bato
Ibi bitaro bya Gatonde byitezweho guhindura imibereho y'abaturage
Ibitaro bya Gatonde byubatswe mu buryo bugezweho
Ibitaro Perezida Kagame yemereye abaturage byamaze kuzura hasigaye kubitaha
Inyubako zizajya zicumbikira abakozi b'ibitaro
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente n'abayobozi batandukanye baganira n'abashinzwe kubakisha ibitaro bya Gatonde
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente n'abayobozi batandukanye basuye ibitaro bya Gatonde ku wa 10 Kanama 2019
Minisitiri w'Intebe yasobanuriwe bimwe mu bice bizaba bigize ibi bitaro bya Gatonde
Minisitiri w'Intebe yasobanuriwe bimwe mu bice bizaba bigize ibi bitaro bya Gatonde
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Jean Pierre Nyemazi (uwambaye ishati y'umweru), asobanurira Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente zimwe muri serivisi zizajya zitangirwa muri ibi bitaro

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza