Gakenke: Ibitaro bya Gatonde bizatangira kwakira abarwayi muri Mutarama umwaka utaha

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yijeje abaturage bo mu Karere ka Gakenke by’umwihariko mu Murenge wa Mugunga ahubatswe Ibitaro bya Gatonde ko bitarenze muri Mutarama 2021 bizatangira kwakira abarwayi.

Ibitaro bya Gatonde abaturage babyemerewe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Gakenke mu 1999.

Biteganyijwe ko bizifashishwa n’abaturage bagera ku 106 680 bazajya baturuka mu mirenge itanu yo muri Gakenke yegeranye n’Umurenge wa Mugunga ibitaro byubatswemo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, ubwo yasuraga ibi bitaro ku wa 4 Ugushyingo 2020, mu ruzinduko rwe rwari rugamije kureba aho ibikorwa byo gusoza inyubako zabyo bigeze, yijeje abaturage ko bitarenze Mutarama ya 2021 bizaba byatangiye gukora.

Yagize ati “Urebye inyubako y’ibi bitaro igeze kuri 99%, ibisigaye byo gukosora nabyo ntabwo byarenza ukwezi kumwe bitarangiye. Igisigaye rero ni ugushyiramo ibikoresho no gushaka abakozi kugira ngo batangire gukora. Twihaye intego ko mu mpera z’ukwa cumi n’abiri cyangwa byaba kera bikaba mu ntangiriro za Mutarama bizaba byatangiye kwakira abarwayi.’’

Bamwe mu baturage batuye mu gace Ibitaro bya Gatonde byubatswemo bavuga ko bishimiye kuba bagiye kwegerezwa ivuriro bari bategereje igihe kirekire.

Mukamisha Vestine yagize ati “Turishimye bikomeye kuba twumvise ko ibitaro twemerewe n’umubyeyi wacu Perezida bigiye gutangira gukora. Twabitegereje igihe kirekire, kugeza n’ubwo twumvaga kuzura kwabyo ari nk’inzozi, none turabibonye. Ni byiza cyane kuba mu kwa Mbere tuzaba twatangiye kubikoresha, mudushimire Perezida wacu yarakoze cyane.’’

Nzeyimana Patrick na we avuga ko bajyaga bivuriza kure y’aho batuye, none bakaba bagiye kuruhuka izo mvune.

Ati “Twakiriye neza ibi bitaro duhawe, twari tumaze kunanirwa kubera urugendo rurerure twakoraga tujya kwivuriza za Nemba, tujya muri Vunga, none tugiye kuruhuka izo mvune twivuriza ku bitaro bitwegereye Perezida wacu yatwihereye.’’

Imirimo yo kubaka Ibitaro bya Gatonde yatangiye mu 2017, bikaba biteganyijwe ko bizuzura bitwaye 2 784 756 633 Frw.

Ibitaro bya Gatonde bizatangira kwakira abarwayi bitarenze muri Mutarama umwaka utaha
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, n’abandi bayobozi ubwo basuraga Ibitaro bya Gatonde bareba aho ibikorwa byo kubyubaka bigeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .