00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Amayobera ku musozi umaze iminsi umanuka kugeza aho wimuye abawutuye

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 8 May 2024 saa 09:56
Yasuwe :

Abaturage bo mu mudugudu wa Gacemeri, Akagali ka Rutabo ho mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, bavuga ko umusozi wa Gacemeri batuyeho ugenda umanuka, hakaba n’ubwo hari inzu batuyemo zirengerwa n’ibitaka ku buryo bafashe umwanzuro wo kwimuka.

Inzu zigera kuri zirindwi zamaze kurengerwa n’ubutaka hagasigara ibisenge by’inzu, izindi 19 zarangiritse ku buryo abari bazituyemo bamaze kwimurwa n’ubuyobozi ngo bashakishirizwe aho kuba hatekanye.

Ibi biza byabaye kuri uyu wa 05 Gicurasi 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Uwimana Eugene yavuze ko hegitari zigera kuri esheshatu zimaze kwangirika kubera umusozi wimuka.

Yagize ati “Byabaye ku cyumweru, ibitaka byinshi byarengeye inzu zirindwi, izindi icumi zirangirika, nyuma hiyongeraho izindi. Imiryango 26 niyo imaze kwimurwa, ubuyobozi buri gufasha abaturage kubashakira aho kuba ndetse no kubaha ibyo kurya".

Yavuze ko bari gukorana n’ubuyobozi ngo hamenyekane igituma izi nzu zigenda, gusa ashimangira ko abahatuye bo bazashakirwa ahandi ho kuba.

Icyatumye uyu musozi wika ku buryo inzu zitwikirwa n’ibitaka ntabwo kiramenyekana kuko biba ku manywa y’ihangu nyamara hari imiryango yari imaze imyaka myinshi ihatuye nta kibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .