00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abaturage batoraguye uruhinja rw’ukwezi mu murima

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 02:35
Yasuwe :

Umugore wo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, yasanze uruhinja hafi y’umurima wegereye akayira kari ku ishyamba baruhataye.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uru ruhinja rw’umuhungu rwasanzwe mu gitenge rufite ikigero cyiri hagati y’ukwezi n’igice n’amezi abiri.

Amakuru avuga ko umugore witwa Ntakobatagira Epiphanie, yarutoraguye ubwo yarimo yihitira hafi y’isambu ihinzemo ibishyimbo n’urubingo y’uwitwa Rumaziminsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Félicien Cyubahiro yabwiye IGIHE ko hamaze kuboneka malayika murinzi uzita kuri uru ruhinja.

Yagize ati “Twarujyanye kwa muganga ku Bitaro bya Nemba kugira ngo ruhabwe amata ndetse runashyirwe n’ahantu harurinda ubukonje kugira ngo turebe ko twaramira ubuzima bwarwo.”

Yongeyeho ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi ziri gushakisha uwarutaye uretse ko ngo bigoye kuko abaturiye aho rwatoraguwe batamenye nyiri icyo gitenge rwari rwashyizwemo.

Cyubahiro yaboneyeho gusaba abakobwa baterwa inda kujya begera inzego z’ubuyobozi kugra ngo zibafashe aho kugira ngo ingaruka bahuye nazo baziture impinja babyaye nyuma yo gutereranwa n’ababa babateye inda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .