00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo basoje umwaka bamwenyura

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 31 December 2024 saa 06:58
Yasuwe :

Abagize imiryango 64 imaze gutuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, barishimira kuba umwaka wa 2024 usize baciye ukubiri n’amanegeka yashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.

Abaturage baganiriye na RBA bavuze ko uyu mwaka wa 2024 watangiye batuye mu bice by’umubande bitatumaga batora agatotsi ndetse bamwe muri bo bagiye basenyerwa n’inkangu abandi bahaburira ubuzima.

Umwe yagize ati “Mu 2021 naraye hanze kuko nagiye kumva numva umusozi wo hakurya y’iwacu uraridutse. Aho nari ntuye naho hari hamaze iminsi imvura ihasenye inzu yo mu gikari ndetse hari na mubyara wanjye byahitanye wari utuye hepfo yaho. Nahise mvuga nti ‘nanjye ubuzima bwanjye buzarangirira aha kuko nta bushobozi nari mfite bwo kuhikura’”.

Nubwo uwo muturage yatekerezaga atyo ariko Leta yaje kubagoboka ibubakira Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano kuri ubu hashize amezi atandatu utujwemo imiryango 64 yari mu manegeka kurusha indi.

Undi yagize ati “Uyu mwaka nubwo twawutangiye nabi ariko ubu tuwusoje neza kuko n’iyo imvura iguye ntitwumva umurindii wayo kuko izi nzu zirimo purafo”.

Abo baturage bahuriza ku kuba batuye mu nzu zikomeye z’amatafari ahiye aho buri muryango uri mu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubwiherero, ikigega gifata amazi, igikoni n’ibikoresho byo mu nzu birimo n’ibiryamirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine avuga ko kubaka uwo mudugudu ari uburyo buri kugeragezwa bwo kubakira abaturage benshi ariko hakoreshejwe amafaranga make.

Yagize ati “Amafaranga agenda muri uyu mushinga ni make cyane kuko inzu imwe ntirenze miliyoni icyenda. Ayo ni amafaranga makeya kuko ahandi ukora umushinga wo kubaka inzu imwe ikajya itwara miliyoni hagati ya 15 na 20 Frw. Ibikoresho by’ibanze dukoresha mu kuzubaka ntibyishyura imisoro kuko ni bwo buryo igihugu cyahisemo bwakoreshwa”.

Umudugudu wa Kagano uri kubakwa ku bufatanye n’inzego za zitandukanye kandi ukaba ukomeje kubakwa aho hari zindi nzu 36 zizuzura muri Gashyantare 2025 na zo zituzwemo abaturage.

Uwo mudugudu kandi ni umushinga mugari wo kubaka inzu zizatuza imiryango 354 kugeza mu 2028 ukaba uzuzura utwaye miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mudugudu watujwemo imiryango 64
Buri nzu ifite n'ikigega gifata amazi
Muri uyu mudugudu kandi hari n'ibikorwa remezo birimo amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .