Gakenke: Abantu umunani bo mu muryango umwe bahitanywe n’ibiza bashyinguwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2020 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Abantu umunani bo mu muryango umwe wari utuye mu Kagari ka Rumbi mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke baheruka guhitanwa n’ibiza bashyinguwe hamwe, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yahitanye ubuzima bw’abaturage 72 hirya no hino mu gihugu, inangiza ibikorwa remezo birimo ibiraro n’inzu.

Kugeza ku mugoroba wo ku wa Kane habarurwaga ko abapfuye ari abantu 65. Icyo gihe byagaragaye ko mu Karere ka Gakenke hapfuye abantu 22, muri Nyabihu hapfuye 18, Muhanga hapfa 12, Musanze hapfuye 6, Ngororero hapfa 5, Rulindo hapfa umwe na Rubavu hapfa umwe.

Mu bahitanywe n’ibiza muri Gakenke harimo umuryango wa Dusabimana Théoneste n’umugore we n’abana babo batandatu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias ari kumwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, bifatanyije n’abandi baturage bo mu Murenge wa Rusasa mu kubaherekeza.

Abagize uyu muryango bashyinguwe ahantu hamwe, ndetse banakorerwa imihango yose yo guherekeza abitabye Imana.

Ngendahimana Gratien ufitanye isano na ba nyakwigendera yabwiye RBA ko ubuyobozi bwabafashe mu mugongo mu byago bagize. Yakomeje ati ‘‘Baturi iruhande, bari kuduhumuriza.’’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bubinyujije ku rukuta rwa Twitter, bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo, abaturage basabwa kuva ahantu batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga. Abasenyewe bacumbikiwe mu mashuri, abandi bacumbikirwa n’abaturanyi babo aho bishoboka.

Ibyiza byibasiye cyane Uturere twa Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango na Rubavu.

Mu byangiritse kandi harimo ibikorwa remezo nk’umuhanda Gakenke-Vunga- Musanze, inzu 91 zasenyutse, ibiraro bitanu byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure.

Umuhanda Musanze - Kigali nawo wabanje gufungwa n’inkangu ahazwi nko kuri Buranga mu Karere ka Gakenke, ariko hakozwe ubutabazi bwihuse wongera kuba nyabagendwa.

Indi nkuru wasoma: Abahitanywe n’imvura bamaze kuba 72

Abantu umunani bo mu muryango umwe bahitanywe n’ibiza mu Karere ka Gakenke bashyinguwe
Muri uyu muhango, umuhango wa ba nyakwigendera wasabiwe umugisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .