Gakenke: Abahinzi ba kawa bahawe inyungu ku musaruro w’umwaka ushize (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Gashyantare 2020 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Coffee Business Center (CBC) ishinzwe gutunganya umusaruro wa kawa ikawoherereza mu mahanga yasabanye n’abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke inabaha inyungu ya 80 Frw kuri buri kilo boherereje ku ruganda kugira ngo barusheho kongera ubwiza n’ubwinshi bw’iyo bagemura.

Kuwa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020, nibwo aba bahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Muyongwe basabanye n’abakozi ba CBC banashyikirizwa inyungu bagenewe ku musaruro w’umwaka ushize.

Coffee Business Center yahisemo guha abahinzi ba kawa inyungu ya 80 Frw kuri buri kilo ku batanze umusaruro mu ruganda rutunganya kawa rwa Muyongwe ngo barusheho kongera ubwinshi n’ubwiza bw’iyo bahinga.

Umuyobozi Mukuru wa CBC, Musengimana Jean Damascène, yavuze ko Muyongwe yatoranyijwe kuko ibarizwamo uruganda rwa kawa ndetse hakaba hahingwa iri ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati “Turi hano ngo dusabane n’abahinzi. Mu byo tubabwira umunsi ku wundi ni uko mu gihe ibiciro bya kawa byagenze neza hakagira uko tugurisha birenze uko twabaguriye bitewe n’uko twabonye umuguzi tugaruka inyuma tukabaha kuri iyo nyungu tubashimira ko umwaka ushize kawa baduhaye yaguzwe neza.”

Mu 2015, kawa yavuye mu Murenge wa Muyongwe yabaye iya mbere mu Rwanda hose mu gikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB) n’Ishyirahamwe rishinzwe ubwiza bwa kawa ku Isi hose, aho yagize amanota 90,3%.

Uhagarariye abahinzi ba Kawa mu Murenge wa Muyongwe, Civilise Jean de Dieu, yavuze ko inyungu yahawe izamufasha kwita kuri kawa.

Ati “Nkanjye aya mafaranga arantera kongera gutekereza ku gikorwa nyirizina no gukunda sosiyete cyane kuko urumva amafaranga baduhaye aba ari ayo kongera kwifashisha mu mibereho yacu no gukorera za kawa neza kugira ngo zibashe gutanga umusaruro.”

Umuhinzi wa Kawa witwa Kanamugire François Xavier , yashimye Coffee Business Center yabahaye inyungu anashimangira ko izamufasha cyane.

Ati “Njye nari nazanye ibilo 600 ubu barampa amafaranga ibihumbi 48 Frw kandi ku bwanjye ni ubwa mbere mbibonye; uru ruganda ni rwiza cyane ibintu nk’ibi biragahoraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Ntezirizaza Faustin, yavuze ko inyungu abahinzi ba kawa bahawe izabafasha cyane.

Ati “Ni byinshi iyi nyungu izabongerera mu buzima bwabo kuko twabigishije uburyo bwo kwizigamira. Ubu ubushobozi burabonetse kugira ngo ejo bundi niturasa ku ntego bazabashe kwigurira mituweli, kugura ifumbire no gushaka abahinzi babahingira ku buryo aka gahimbazamusyi ari inyongera babonye.”

Coffee Business Center yatangiye gukora mu 2002, ifite uburambe bwihariye mu kohereza mu mahanga kawa. Uru ruganda rufite icyicaro gikuru i Masoro mu Karereka Gasabo.

Byari ibyishimo ubwo abahinzi bahabwaga inyungu y'inyongera yavuye ku musaruro wa kawa bagurishije
Umuhinzi wa Kawa witwa Kanamugire François Xavier yashimye Coffee Business Center yabahaye inyungu. Aha yabaraga amafaranga yashyikirijwe
Uhagarariye abahinzi ba Kawa mu Murenge wa Muyongwe, Civilise Jean de Dieu, yavuze ko guhabwa inyungu ku musaruro bigaragaza ko bitaweho
Umuyobozi Mukuru wa CBC, Musengimana Jean Damascène, yavuze ko agace batoranyije ari akabamo umusaruro mwiza
Umwe mu bayobozi ba CBC asuhuza abahinzi ba Kawa b'i Gakenke
Abahinzi ba kawa bahawe amafaranga y'inyungu ku musaruro bagemuye mu mwaka ushize

Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .