Gakenke: Abahinzi ba Kawa bahawe agahimbazamusyi k’arenga miliyoni 45 Frw

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd rwahaye abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke agahimbazamusyi k’arenga miliyoni 45 Frw kubera umusaruro mwiza barugemuriye.

Uru ruganda rugura umusaruro wa kawa, rukanaha abahinzi umufuragiro mu gihe isoko ryagenze neza.

Abahinzi basaranganyijwe miliyoni 45 415 920 Frw nk’ubwasisi bwo kubashimira no kubatera imbaraga zo kugemura umusaruro mwiza.

Iki gitekerezo cyo gutanga umufuragiro cyaturutse kuri kompanyi y’Abanyamerika yitwa San Francisco Bay Gourmet Coffee igura umusaruro w’aba bahinzi binyuze muri Muhondo Coffee Company Ltd.

Umuyobozi w’Uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd, Habyarimana Jean Népomucène yavuze ko iki gikorwa kigamije gushimira no gutera imbaraga abahinzi ba kawa bakorana.

Yagize ati “Muhondo Coffee Company yashimiye abahinzi muri rusange babashije kugemura umusaruro wabo muri uru ruganda. Niyo mpamvu twashimye ko umuhinzi ahabwa amafaranga 110 ku kilo yiyongera ku 190 Frw yahawe kugira ngo yuzurizwe 300 Frw kugira ngo bibashe kubatera imbaraga zo gukorera igihingwa cya kawa.”

Abahinzi bahawe amafaranga ni abagera ku 1252 basanzwe bagemura umusaruro wabo ku ruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd.

Mukahirwa Vestine wahinze kawa kuva mu 1985 yavuze ko ubuhinzi bwazo aribwo bumutunze.

Yagize ati “Kawa Yangejeje kuri byinshi, yatumye abana banjye biga, ubu mfite inka nziza nahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB).”

Yashimye uru ruganda avuga ko rwabaruhuye umuruho n’ibihombo bajyaga bahura nabyo mu buhinzi bwa kawa mbere.

Ati “Mbere twafataga kawa tukazisya ku mabuye, tukazishyira abacuruzi, umuntu akaruha kubera gusarura, kuronga kugura ibirago byo kwanikaho ugasanga harimo ingorane nyinshi cyane. Wazigezagayo bakakwiba ukurikije n’umusaruro wasaruye ugasanga ufite igihombo cyinshi.”

Ibi byishimo abihuje na Rugimbabahizi Zacharie umaze imyaka 42 akora ubuhinzi bwa kawa.

Yavuze ko ubuhinzi bwa kawa aribwo butunze urugo rwe ndetse bwamufahisje no mu gushyingira abana be, anifuza kubusigira nk’umurage.

Yagize ati “Mu buhinzi bwa kawa maze gushyingiramo abana bane, kawa iyo wayihinze uri umusore usazana nayo ukayisigira abana bawe. Kuri ubu izi kawa nanjye abana ni bo bazazisigarana, uyu munsi wanone nta butaka bwo guteraho kawa bugihari, izo ni uruhererekane rw’umuryango.”

Rugimbabahizi yavuze ko ibyo yagezeho byose bitari gushoboka iyo bitaza kuba imikoranire myiza afitanye na Muhondo Coffee Company.

Ati “Gukorana n’uru ruganda nabonye ari uburyohe kuko igihe ushakiye amafaranga barayaguha ndetse haba hari n’ikibazo ugize ukabaguza ukazabishyura mu isarura, muri make bamfashije gutera imbere.”

Mukahirwa na bagenzi be bavuga ko igikorwa cyo kubaha umufuragiro kibashimisha ndetse kikarushaho kubatera umwete wo kuyikorera.

Ku bufatanye bwa Muhondo Coffee Company na San Francisco Bay Gourmet Coffee bahisemo kongera amafaranga 110 ku giciro fatizo cya NAEB kingana na 190 Frw, ubu umuhinzi akaba ahabwa 300 Frw ku kilo.

Akamaro ka kawa muri aka gace kandi gashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Bisengimana Janvier, uvuga ko hafi y’ingo zose zo mu gace ayobora zihinga kawa.

Ati “Kawa ni cyo gihingwa kibatunze kandi ukabona kibafasha cyane kuko nko mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza turi kuri 99.8% biturutse kuri kawa. Agaciro ka kawa ukabona iyo ugeze muri Sacco kuko iyacu iri mu zihagaze neza kandi zitagira amadeni, icyo ni ikigaragaza ko abaturage bacu bafite amafaranga kandi babasha kugera muri banki.”

Bisengimana yashimye uruhare uru ruganda rugira mu mibereho myiza y’abaturage ba Muhondo.

Ati “Umwaka ushize badufashije kugura amabati yo kubakira abantu batari bafite ubwiherero, baduhaye ibihumbi bisaga 300 tubiguramo amabati. Umwaka wa 2018 kandi bari bafashije abaturage batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza. Muri gahunda za leta zose uru ruganda tuba turi kumwe ugasanga rero bidufasha kandi bigafasha no mu iterambere ry’umuturage.”

Uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd rwatangiye mu 2013 kuri ubu rukaba rukorana n’abahinzi ba kawa bo mu mirenge ya Muhondo na Mataba mu Karere ka Gakenke.

Abahawe uyu mufuragiro ni abahinzi ba kawa bagera ku 1252 basanzwe bakorana n'uru ruganda
Abahinzi ba kawa bahawe umufuragiro ungana na 110 Frw kuri buri kilo
Abayobozi b'Uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd n'ab'umurenge wa Muhondo bagize umwanya wo kuganira n'abahinzi ba kawa
Bisengimana Janvier yashimye uruhare uru ruganda rugira mu mibereho myiza y'abaturage ba Muhondo
Byari ibyishimo ku bahinzi ba kawa nyuma yo kubona umufuragiro wabo
Mukahirwa Vestine yavuze ko kawa yamufashije kurihirira abana be amashuri
Rugimbabahizi Zacharie yavuze ko ubuzima abayeho abukesha ubuhinzi bwa kawa
Umwe mu bahinzi ba kawa yakira umufuragiro we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .