Gakenke: Abagabo babiri bagonzwe n’imodoka barapfa

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Imodoka yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu yagonze abagabo babiri bo mu Karere ka Gakenke bahita bapfa.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020, ahagana saa tanu z’amanywa mu Murenge wa Cyabingo, Akagari ka Muhaza, Umudugudu wa Buraza, mu muhanda uva mu Gakenke werekeza i Musanze.

Abaguye muri iyo mpanuka barimo umugabo umwe w’imyaka 30 n’undi wa 43.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP. Revelien Rugwizangoga, yavuze iyo modoka yerekeza mu Karere ka Rubavu gusa ngo ni impanuka yatewe n’uburangare bw’uwari uyitwaye.

Ati "Iyo modoka yagonze abagabo babiri barapfa, imodoka yahise ifatwa na nyirayo arafungwa hategerejwe gukorerwa dosiye igashyikirizwa urukiko, ni impanuka yatewe n’uburangare kuko atari yasinze."

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda kurangara mu gihe batwaye, ndetse anakebura abanyamaguru kujya baba maso, kuko uburenganzira bafite bwo gukoresha umuhanda butabemerera kurangara.

Ati "Abatwara imodoka n’ibindi binyabiziga bakwiye kujya birinda uburangare, ariko n’abanyamaguru nabo bakwiye kujya bitonda kuko uburenganzira bafite mu gukoresha umuhanda budasobanuye ko umutekano uhagije batabaye maso."

Imodoka yakoze impanuka yari itwawe n’umugabo ukomoka mu Karere ka Muhanga.

Imodoka yagonze abantu babiri bahita bapfa, yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .