Gakenke: Abagabo 60 bamaze guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abana kuva 2018 yatangira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukuboza 2018 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru bwatangaje ko mu mezi 11 ya 2018, abagabo 60 bahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure.

Imibare itangwa n’aka karere igaragaza ko muri uyu mwaka hatanzwe ibirego 194 bifitanye isano no gusambanya no gutera inda abana batarageza imyaka y’ubukure.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yatangarije The NewTimes ko kugira ngo bariya bagabo batabwe muri yombi, byaturutse ku bukangurambaga bwakozwe ku ngaruka z’inda zitifujwe mu bangavu.

Nubwo hari intambwe babashije gutera ariko, ngo haracyari imbogamizi yo kudatanga amakuru bituma abana basambanyijwe batabona ubutabera.

Ati “Imbogamizi dufite kugeza ubu ni uko amakuru ku gusambanya abana adatangirwa igihe, imwe mu miryango y’abana basambanyijwe usanga igerageza kumvikana n’abakoze icyo cyaha bigatuma ubutabera budatangwa.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yatangaje ko gutanga amakuru ari ingenzi mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cyo gusambanya abana.

Mbabazi yavuze ko hari benshi bakekwa ariko bataratabwa muri yombi kubera ko abana basambanyijwe n’ababyeyi babo batigeze batanga amakuru ku gihe, kandi nyamara abarezwe baratawe muri yombi bakaburanishwa.

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza