00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda z’u Rwanda zo kwishakamo ibisubizo zikomeje kubengukwa n’ibindi bihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 September 2022 saa 08:09
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo [Rwanda Cooperation Initiative (RCI)], Amb. Nkulikiyinka Christine, yavuze ko gahunda zitandukanye zo kwishakamo ibisubizo zikomeje kubengukwa n’ibihugu bitandukanye by’umwihariko ibiri mu nzira y’amajyambere.

Yabitangaje kuri uyu wa 12 Nzeri 2022, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ibidukikije na tekiniki hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi bikiri mu nzira y’Amajyambere [South- South Cooperation].

Byari byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye imbere mu gihugu, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga by’umwihariko ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye, abahagarariye imiryango nterankunga, abikorera, abashakashatsi ndetse n’abahagarariye Sosiyete Sivile.

Abitabiriye basangiye ibitekerezo bigaruka ku butwererane bukwiriye kuranga ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere by’umwihariko ibyo mu Majyepfo y’Isi, hagamijwe kugera ku Ntego z’Iterambere rirambye, SDGs.

Hari nk’ikiganiro cyahuriyemo Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, Israël Bimpe, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga n’Itumanaho [RISA], Innocent Muhizi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Spruik Agency, David Toovey ndetse n’Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Rwanda Finance Ltd, Shaduri Umutoniwase.

Muhizi yagaragaje ko u Rwanda rutashobora kugera ku rwego rugezeho mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye iyo hatabaho kubaka ibikorwaremezo byifashishwa mu ikoranabuhanga.

Byashimangiwe na Bimpe wagize ati “Uyu munsi dufite urubuga rwa Irembo rutangirwaho serivisi zirenga 100 za Leta, ni ibintu bifasha abaturage kwihuta mu iterambere kubera ko iyo bakeneye serivisi nyinshi za leta ntabwo bibasaba gukora urugendo bajya kuzishaka ngo batakaze umwanya n’amafaranga menshi.”

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo yavuze ko u Rwanda ari urugero rw’uko ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi bishobora kugera ku iterambere rirambye binyuze mu kwishakamo ibisubizo kuko ibikenerwa byose ngo iryo terambere rigerweho bibifite.

Ati “Uyu munsi ugamije kongera kwibutsa ko ibihugu byinshi byo mu Majyepfo y’Isi bifite byinshi bihuriyeho rero iterambere rigerwaho iyo dukoreye hamwe, iyo dusangiye ubunararibonye no kwigiranaho. Ibi ni umwihariko kuba u Rwanda rufite ikigo gishinzwe ubutwererane.”

“Iki kigo cyagaragaje ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 28 birahambaye hari n’ibihugu bimaze imyaka 60 bibonye ubwigenge ariko bikaba bitarabigeraho, byafasha benshi kwigira ku ibanga rwakoresheje.”

Yakomeje agira ati “Icyo u Rwanda rwagaragaje ni uko ibintu byinshi bishoboka, ibihugu byinshi bya Afurika bigira gahunda n’imigambi ariko ishyirwa mu bikorwa ni cyo u Rwanda rurusha benshi, igihe kirageze rero ngo bashyire gahunda zabo mu bikorwa.”

Umuyobozi wa Rwanda Cooperation, Amb. Nkulikiyinka Christine asanga ubufatanye bwa bwafasha mu kugera ku iterambere ryifuzwa

U Rwanda rwagaragaje icyo rushobora gutanga mu butwererane

Umuyobozi wa Rwanda Cooperation, Amb. Nkulikiyinka Christine yavuze ko u Rwanda rufite gahunda nyinshi zigamije guteza imbere abaturage zirimo iziba zaratekerejwe hagamijwe kwishakamo ibisubizo.

Ni gahunda zirimo Umuganda, Girinka, iyo gufasha abatishoboye binyuze muri gahunda ya VUP, gushyiraho uburezi kuri bose aho abana b’u Rwanda biga amashuri kugeza mu cyiciro cy’ayisumbuye bigira Ubuntu n’izindi.

Ati “Ni ibintu twagiye dukora dushaka ibisubizo ku bibazo twabonye dufite nk’igihugu ariko noneho tuza gusanga ibyo bisubizo hari n’abandi bishobora kugirira akamaro baramutse babikoresheje iwabo. Hari benshi twakira bagenda baza kugira ngo barebe uburyo twakemuye ibibazo bitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Noneho akarusho tuba dufite ni uko ari ibyo dukomora ku muco wacu, twavuga nk’Imihigo, Umuganda, Girinka […]. Ibyo bisubizo byose ugasanga Abanyamahanga barimo gushaka kubyigiraho, ntabwo ushobora kubifata uko twabikoze hano ngo ugende ubikoreyo, ariko dukorana nabo ku buryo iby’ingenzi birimo nabo bashobora kubifata bakabihuza n’umuco wabo ariko igitekerezo bagikuye aha ngaha.”

Muri ibi biganiro hatanzwe urugero rw’Igihugu cya Tchad aho cyabashije kwigira kuri gahunda ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yo gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’imari ya leta ndetse n’imisoro n’amahoro by’icyo gihugu.

Ni nyuma y’uko mu 2019, impande zombi zagiranye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi ndetse no guhanahana ubumenyi, ari nabwo bemeranyije ko abahanga ba Minicofin bazajya guhugura abo muri Tchad ku mikorere y’iryo koranabuhanga.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri Minisiteri y’Imari n’Ingengo y’Imari muri Tchad, Bourkou Dede Elhadj yavuze ko iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa kandi rikomeje gutanga umusaruro kuko ryoroheje akazi rikanarinda amakosa yakorwaga mu gucunga imari ya leta.

Ati “Kugeza uyu munsi iri koranabuhanga ridufasha mu mikorere kandi byoroshya akazi kacu. Turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda kubwo gufasha ibihugu bya Afurika mu kudusangiza ubunararibonye mu nzego zitandukanye.”

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo yavuze ko u Rwanda rwerekanye ko byose bishoboka bityo ibindi bihugu bikwiye kurwigiraho

Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tushabe yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika ndetse n’ibyo mu gace k’Amajyepfo y’Isi biri mu nzira y’amajyambere ari yo ntwaro yafasha mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Ati “U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo kuko icyo duharanira ni uko iterambere rigerwaho kandi nta wusigaye inyuma haba mu gihugu cyacu, Afurika ndetse no ku Isi hose. Iyi ni yo mpamvu twafunguye amarembo kugira ngo abashaka kuza kwigira kuri gahunda zacu zo kwishakamo ibisubizo baze tubafashe kandi imibare igaragaza ko benshi bagenda bafashwa n’izo gahunda zatekerejwe n’Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda ruzakomeza gushyigikira ubutwererane muri ‘South South Cooperation’. Dufite gahunda zitandukanye zirimo icyerekezo 2050 ndetse na gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1, abantu baraza bakatwigiraho natwe tukabigiraho kugira ngo twese tugere ku iterambere twifuza.”

Imibare itangazwa na Rwanda Cooperation igaragaza ko mu myaka ine ishize ibihugu birenga 37 bimaze kohereza abakozi babyo 150 baje mu Rwanda kwigira kuri gahunda zitandukanye zo kwishakamo ibisubizo kandi ahenshi bagiye bazijyana bakajya kureba uko bazishyira mu bikorwa iwabo.

Kubera ubufatanye n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu, binyuze muri Rwanrda Cooperation, rwohereza abahanga bakajya gufasha ibyo bihugu mu gutangiza izo gahunda.

Iki kigo cya Rwanda Cooperation cyashinzwe mu 2018 gifite intego yo kumenyekanisha gahunda zo kwishakamo ibisubizo zahanzwe n’Abanyarwanda ndetse no guteza imbere gahunda z’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga by’umwihariko ibyo muri South South Cooperation.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri Minisiteri y’Imari n’Ingengo y’Imari muri Tchad, Bourkou Dede Elhadj yashimiye u Rwanda rwigishije igihugu cyabo uko ikoranabuhanga ryakoreshwa mu gucunga imari
Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Centrafrique, Marcel Djimasse, yavuze ko hari byinshi batangiye kwigira ku Rwanda kandi ubufatanye bwiza buri hagati y’impande zombi buzafasha mu kubishyira mu bikorwa
Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro ku ngingo zigaruka ku butwererane n'ibisabwa ngo bubashe gutanga umusaruro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Tushabe Richard, yavuze ko ubufatanye aribwo ntwaro iganisha ku iterambere rirambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .