Imihanda yubakwa bisabwe n’abaturage kandi bagatangamo uruhare rwa 30% igaragara mu Mujyi wa Kigali hose, ndetse ahenshi imirimo yagiye itangira amafaranga y’abaturage yarabonetse ariko ay’Umujyi wa Kigali ataraboneka.
Iyi imihanda yubakwa mu nsisiro zituyemo abantu, igenewe kunyurwaho n’imodoka nke kandi zitaremereye.
Inzego zikora ibikorwa remezo mu Rwanda zigaragaza ko umuhanda wubakwa wakabaye uzabaho kugeza nibura ku myaka 20, ariko iyubakwa muri ubu buryo hari aho yanenzwe kutuzuza ubuziranenge no kudindira.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko ubu hari kubakwa imihanda 18 yari yaratangiye ikadindizwa n’ibibazo bitandukanye, iyi gahunda ikazavugururwa ku buryo imihanda yubakwa iba ifite ubuziranenge bwifuzwa.
Ati “Dufite imihanda 18 turi kubaka igiye kurangira, turimo turavugurura uburyo iriya gahunda yakorwaga, tukumvikana neza n’abaturage, tugashyiramo ibipimo bigaragara, uruhare rwa buri muntu ariko no kumenya uburyo ubuziranenge bwayo bwakorwa, ibyo nitubirangiza n’iriya yose tumaze kuyuzuza tuzasubukura. Iriya gahunda ni nziza kandi tuzakomeza kuyishyiramo imbaraga.”
Imihanda yubakwa harimo uruhare rw’abaturage yose uko ari 18 ireshya na kilometero zirenga gato 15, kandi biteganyijwe ko ibikorwa byo kubungabunga imihanda yose yubatswe muri ubu buryo bizakomeza gukurikiranwa n’Umujyi wa Kigali.
Kugeza ubu Umujyi wa Kigali uhamya ko nta busabe bw’abaturage bashaka gufatanya na wo kubaka umuhanda mushya buzakirwa iyatangiye itari yuzura ndetse ngo hanozwe uburyo bw’imikoranire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!