GAERG yagaragaje uburyo abantu bafite agahinda gakabije bagihabwa akato bikagera n’aho biyambura ubuzima

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, wagaragaje ko umuryango nyarwanda ukwiye kudaha akato bamwe mu bagaragaza ibimenyetso by’agahinda gakabije, kuko bigera aho bamwe bahitamo kwiyambura ubuzima.

Uyu muryango uvuga ko iki ari ikibazo gikomeje kugaragara mu gihugu, inzego n’abantu muri rusange bagasabwa kugihagurukira.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu 2018, bwagaragaje ko abanyarwanda 12% bafite indwara y’agahinda gakabije, mu gihe 35% by’abarokotse Jenoside nabo bafite ikibazo cy’indwara y’agahinda gakabije.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 3.6% by’abanyarwanda muri rusange baragaragaweho n’indwara y’ihungabana, mu gihe 28% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari bo bafite iki kibazo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, muri raporo yaryo yo mu 2017, ivuga ko ku Isi yose abantu bagera kuri miliyoni 264 bafite ikibazo cy’agahinda gakabije.

OMS kandi ivuga ko abantu bagera ku bihumbi 800 bapfa buri mwaka biyahuye, naho mu Rwanda imibare igaragaza ko kuva mu 2005 kugeza mu mezi icyenda ya mbere ya 2019, ku bantu 205 bagerageje kwiyuhahura, 121 ari bo bageze kuri uyu mugambi.

GAERG ivuga ko kimwe mu bibazo kirimo gutera ibi bibazo harimo ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi, amakimbirane n’ibibazo byo mu muryango, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Perezida wa GAERG, Gatari Egide, yabwiye IGIHE ko barimo gukora ubuvugizi ngo ko iki kibazo cyagaragaye kuri aba bantu bagikurikirane, kandi umuryango nyarwanda na wo umenye ko iki kibazo kibareba kandi kibugarije.

Ati “Ingamba zirahari ariko ni nke, kuba muri Minisiteri y’Ubuzima ifite ishami rishinzwe iki kibazo ni uko hari ingamba, no muri politike y’ubuvuzi mu Rwanda ubona bihari ariko ntabwo ari ikintu imiryango n’abikorera bakora bihagije, turashaka ko dufasha leta buri wese yumve ko ari ikibazo cye.”

Avuga ko “Ikibazo ni cya kindi, ni Jenoside yakorewe Abatutsi nicyo kibazo turimo guhura na cyo, nta gitangaje kuko ibi turimo kubona ni izo ngaruka. Ubu tugomba kumenya ngo ese abanyarwanda bumva Jenoside n’ingaruka ziyikomokaho? Ese iyo tumaze kuzumva ni izihe ngamba dufata ngo duhangane na zo.”

Avuga ko abantu bafite agahinda gakabije bamwe batazi ko bagafite, ugasanga iyo umuntu yageze aho aba umurwayi wo mu mutwe usanga abantu bamuha akato.

Bizumuremyi Jackson, ufasha abafite ibi bibazo kuri Centre Aheza ikorera i Nyamata mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, we avuga ko buri kwezi bakira abantu barenga 30 bafite ikibazo cy’agahinda gakabije.

Agira ati “Uburyo abantu bagenda biyahura muri iyi minsi bikwereka ko ikibazo kirimo kugenda kiyongera uko bukeye n’uko bwije, akenshi iyo wakiriye umuntu aza avuga ko arwaye umutwe, afite ikibazo cy’ubukene n’ibindi, hari n’abaza bavuga ko barwaye igifu ntibabashe kuba bagusobanurira ikibazo bafite.”

Bizumuremyi avuga ko ku barokotse Jenoside usanga barahuye n’agahinda gakomeye, bamwe ntibabashe kuvurwa neza kubera kutamenya, bamwe bakajya mu madini cyangwa mu bundi buvuzi, abandi bagatinya kubivuga kuko bumvaga ntawe babibwira ngo abumve.

Abantu batandukanye bitabiriye igikorwa cyari kigamije gushishikariza umuryango nyarwanda kumva no gufasha abafite agahinda gakabije
Inzobere mu by'ubuzima zagaragaje ko abanyarwanda bataramenya uko bafasha abafite ibi bibazo
Inzobere zitandukanye mu byerekeye imitekerereze zagaragaje ko kugira agahinda gakabije bishobora kuba kuri buri wese kuva ku mwana, umukuru, umukene n'umukire
Perezida wa GAERG Gatari Egide avuga ko mu muryango nyarwanda bagifata abafite ikibazo cy'agahinda gakabije nk'abafite uburwayi bwo mu mutwe ntibabiteho
Umuryango GAERG uvuga ko ikibazo cy'agahinda gakabije gikomeje kwiyongera mu gihugu bityo inzego zitandukanye zafata ingamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .