Fortebet yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yiyemeza gutoza urubyiruko kwirinda ivangura

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Mata 2019 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Sosiyete y’umukino w’amahirwe ya Fortebet, biyemeje gufata iya mbere mu gutoza abakiri bato kwirinda ivangura rishingiye ku moko kugira ngo jenoside yabaye mu Rwanda ntizongera ukundi.

Ni nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, muri gahunda yo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo aba bakozi ba Fortebet basuraga uru rwibutso, bunamiye imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside zirushyinguyemo, banasobanurirwa amateka mabi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ushinzwe ibikorwa by’Ikoranabuhannga muri Fortebet, Mugisha Honore, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusobanurirwa ujo jenoside yakozwe biyemeje gufata iya mbere mu gutoza abana kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose.

Yagize ati “Ingamba twafashe ni ugutangira gutoza abakiri bato kwirinda ivangura ryazanwe n’abakoloni nk’uko twabibonye, tugatangira kubigisha kwirinda ivangura ryose rishingiye ku kintu icyo ari cyo cyose gishobora gutandukanya abanyarwanda kugira ngo ibyabaye ntibizasubire.”

Yongeyeho ko jenoside yakorewe abatutsi ari igikorwa cy’indengakamere kuko n’inyamaswa zidashobora gukora ibintu nk’ibyabaye mu 1994.

Mugisha yavuze ko kandi ku rwibutso bahakuye isomo ry’uko buri wese agomba kubaha mugenzi we, kandi buri wese akarushaho kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Ushinzwe abakozi muri Fortebet, Tumukunde Grace, avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byabafashije cyane kuko bakuyemo isomo rikomeye ry’uko abanyarwanda bagomba kwibumbira hamwe kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Yagize ati “Icyo twiyemeje ni uko tugiye kwibumbira hamwe tugakora, tugateza igihugu cyacu imbere kandi tukumva ko turi umwe ibintu by’amoko tukabisiga inyuma nk’uko muri iki gihe twese tubigenza kugira ngo twiteze imbere kuko nicyo kizatuma igihugu cyacu gikomeza kuzamuka.”

Yongeyeho ko bafite intego yo kwibumbira hamwe bagakora bakazamura igihugu cyababyaye kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba.

Uwitwa Nyinawumuntu Rockia, avuga ko gusura inzibutso za Jenoside, hari ikintu kinini bimufasha bitewe n’uko jenoside yabaye ataba mu Rwanda.

Yagize ati “Biramfasha cyane buri gihe uko ngenda nsura inzibutso kuko binyereka amateka yabaye mu gihugu cyacu bikamfasha kwiyubaka no kuba narema urukundo mu bantu mu gihe cyose mbishoboye.”

Iyi sosiyete ya Fortebet imaze imyaka ibiri itangiye gukorera mu Rwanda ikaba inafite amashami 60 mu bice bitandukanye by’igihugu n’abakozi bakabakaba 500.

Abakozi ba Fortebet bagiye gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bamwe mu bakozi ba Fortebet bareba amafoto y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bareba ibimenyetso n'ubuhamya biri mu rwibutso
Basobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ifoto rusange y'abakozi ba Fortebet basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Nyinawumuntu Rockia avuga ko gusura urwibutso bimufasha cyane kumenya amateka y'igihugu
Bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Kigali
Umuyobozi wa Fortebet mu Rwanda agiye gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside
Abakozi ba Fortebet bateye inkunga urwibutso rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza