00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Formula One yateye utwatsi icyifuzo cya RDC cyo guhagarika imikoranire n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 February 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Formula One (F1) bwateye utwatsi ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashakaga ko buhita bukura u Rwanda mu bihugu bya Afurika bifite amahirwe yo kwakira amasiganwa y’imodoka, buvuga ko buzasuzuma ubusabe bw’ababyifuje bose.

U Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Isiganwa rya mbere rikomeye mu mukino wo gutwara imodoka, Formula One, mu Nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yabereye i Kigali mu Ukuboza 2024.

Ni amakuru yari yaratangiye kuvugwa muri Kanama 2024 ko u Rwanda ruri gusaba kwakira Grand Prix ya Formula One ndetse biza gushimangirwa n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicale, wavuze ko hari ibindi biganiro byagombaga kuba muri Nzeri uwo mwaka.

Kuva umutwe wa M23 uharanira uburenganzira bw’Abatutsi, Abahema n’Abanyamulenge n’abandi bavuga Ikinyarwanda bicwa, bagatotezwa n’imitungo yabo igasahurwa, wubuye imirwano, RDC yatangiye intambara yo gusaba amahanga n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda kurufatira ibihano no kurutera umugongo ariko byose bifata ubusa.

Mu Ntangiriro za 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner yandikiye ibaruwa amakipe yose afitanye imikoranire n’u Rwanda ayasaba guhagarika ubwo bufatanye, yose ntiyagira icyo abikoraho, ndetse agera no ku Muyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicale amusaba guhagarika ibiganiro n’u Rwanda no kurukura mu bahatanira kwakira isiganwa rikomeye ku Isi.

Ibikubiye mu ibaruwa yohereje ni ibinyoma by’uko u Rwanda rwigaruriye ibice by’u Burasirazuba bw’igihugu cye, nyamara abahabohoye ari abenegihugu babujijwe uburenganzira bwo kubaho mu mahoro bagahitamo kubuharanira ku ngufu.

Umuvugizi wa Formula One asubiza ibaruwa ya RDC, yatanze igisubizo cy’urucantege cyerekana ko basuzuma ubusabe bwa buri wese bakagendera ku ho basanga babona inyungu zijyanye n’indangagaciro z’umukino wabo.

Ati “Twakiriye ubusabe buturutse mu bice bitandukanye by’Isi bashaka kwakira isiganwa rya F1. Dusuzuma umunyamahirwe wese akantu ku kandi kandi icyemezo kizafatwa mu bihe bizaza cyazaba gishingiye ku makuru yuzuye no ku byaba inyungu ku mukino wacu n’indangagaciro zacu.”

Mu minsi ishize ubwo umunyamakuru wa CNN yabazaga Perezida Kagame icyo avuga ku byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa byo kwandikira amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, bayasaba guhagarika imikoranire n’u Rwanda, yavuze ko bari kuruhira ubusa.

Yagize ati "Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye."

Hashize imyaka 31 nta siganwa rya Formula One ribera muri Afurika kuko iriheruka ari iryo mu 1993 ubwo ryakirwaga na Afurika y’Epfo.

U Rwanda ruramutse rwemerewe kwakira isiganwa rya Formula One, ntibyaba mbere ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.

Ubuyobozi bwa Formula One bwasubije RDC ko buzasuzuma buri wese wasabye butitaye ku kirego yatanze ku Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .