00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime wareba zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 April 2025 saa 07:47
Yasuwe :

Mu myaka ishize, sinema nyarwanda n’iy’Isi yose muri rusange yakomeje kugaruka ku mateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gusigasira ukuri, kurwanya abayipfobya no gukangurira urubyiruko kwiga amateka y’Igihugu.

Filime zitandukanye zagiye zikorwa zagaragaje ubuhamya bw’abayirokotse, uburyo yateguwe n’ingaruka yasize, zikorwa hagamije kugira uruhare mu gusigasira amateka no gukomeza urugamba rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Izi filime zifasha urubyiruko n’abandi bantu batandukanye kumenya amateka y’Igihugu, gutanga ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Inyinshi mu zamenyekanye zakozwe n’Abanyarwanda cyangwa zafatanyijwe n’abanyamahanga.

Gasigwa yakoze nyinshi…

Gasigwa Léopold asanzwe ari umwanditsi, umushakashatsi akaba n’utunganya filime. Uyu mugabo amaze gukora filime nyinshi zirimo n’izagiye zihabwa ibihembo bitandukanye.

Zirimo nka filime yise “Izingiro ry’Amahoro” isobanura uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe, ‘‘Urantokoza’’ yakoze yifashishije ubuhamya bw’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi bafite abana bayiguyemo n’abahamwe n’ibyaha byo kwica abo bana muri Jenoside.

Indi yitwa ’L’abcès de la vérité’ igaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi na ‘Miracle and The Family’ ivuga ku buryo abagore bishwe bakanafatwa ku ngufu muri Jenoside n’izindi.

Minisitiri ushinzwe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburinganire mu Rwanda (MINUBUMWE), Dr. Jean-Damascène Bizimana, aheruka gushima uruhare rwa Gasigwa mu gusigasira amateka y’u Rwanda cyane cyane ayerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Long Coat

Long Coat ni filime ivuga inkuru mpamo kuri Bamporiki Edouard uvuka ku mubyeyi (se) wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho agerageza gufasha umukobwa umubyeyi we yiciye ariko ababyeyi be (se na nyina) bakabimuhora.

Long Coat ni filime yasohotse mu mwaka wa 2009 ikorwa na Bamporiki Edouard. Yakiniwe mu Ntara y’Iburengerazuba aho akomoka.

Muri iyi filime hagaragaramo bamwe mu bantu bazwi nk’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Jimmy Gatete, umuhanzi Mani Martin n’umuhanzikazi Nirere Shanel ukina ari umukinnyi w’imena.

‘Long Coat’ ni ubuzima bw’impamo Bamporiki Edouard yanyunzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Impamvu yatumye iyi filime yitwa Long Coat ni ikote rirerire ryari rihishe mu gisenge cy’inzu y’iwabo wa Bamporiki, rikaba ryarahoze ari irya se wa Shanel (ukina yitwa Claire) wishwe na se wa Bamporiki.

Trees of Peace

Filime ‘Trees of Peace’ y’Umunyamerika Alanna Brown ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguzwe n’Ikigo cya Netflix kizwiho kuba ari kimwe mu bicururizwaho filime zikomeye ku isi.

Trees of Peace ivuga ku bagore bane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igaragaza uko babashije kwihisha iminsi 81 mu mwobo bakawuvanamo icyizere, kwiyunga n’imbaraga zidasanzwe zo guhindura Isi.

Iyi filime igaragaramo Umunyarwandakazi Eliane Umuhire igaruka ku nkuru ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu Ukuboza 2021 iyi filime yegukanye ibihembo mu Iserukiramuco rikomeye ribera muri Amerika rya American Black Film Festival [ABFF].

https://vimeo.com/127945904

100 Days

100 Days ni filime ya mbere yakozwe ivuga ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Yasohotse mu 2001, iyobowe na Nick Hughes afatanyije na Eric Kabera.

Iyi filime igaragaza ubuzima bwa Josette, umukobwa w’Umututsikazi n’umuryango we, uko bagerageje kurokoka Jenoside bihishe mu rusengero rwakekwagaho kurindwa n’ingabo za Loni. Ariko, umupadiri w’Umunyarwanda arabahinduka, akabashyikiriza abicanyi.

Filime 100 Days yafatiwe ahantu nyir’izina habereye ubwicanyi, harimo n’urusengero rwo ku Kibuye, ahabereye ubwicanyi bukomeye. Iyi filime yerekana ubukana bwa Jenoside n’ingaruka zayo ku miryango y’Abatutsi. Igaragaramo abantu batandukanye barimo Eric Bridges Twahirwa, Cleophas Kabasita, Davis Kagenza, Mazimpaka Kennedy, Davis Kwizera, David Mulwa, Didier Ndengeyintwali, Denis Nsanzamahoro na Justin Rusandazangabo.

Bazigaga

Filime ‘Bazigaga’ ivuga kuri Zula Karuhimbi warokoye Abatutsi barenga 200 muri Jenoside. Ikomeje kwandika amateka ku ruhando Mpuzamahanga, yegukana ibihembo bitandukanye.

Iyi filime yagiye hanze mu mpera za 2022. ‘Bazigaga’ igaruka ku nkuru ya Zula Karuhimbi wari umuvuzi gakondo w’imyaka 62 akarokora Abatutsi basaga 200 bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nkuru y’iyi filime Shaman Bazigaga arokora umupasiteri n’umwana we w’umukobwa bahigwaga bukware mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi filime yakozwe na Fulldawa Productions, yayobowe inandikwa na Jo Ingabire Moys. Ikinamo Ery Nzaramba ukina ari Pasiteri Karembe, Eliane Umuhire ukina ari Bazigaga, Roger Ineza ukina ari Prof, Aboudou Issam ukina yitwa ‘Voyou’, n’abandi.

Uyu mubyeyi wakomoweho inkuru y’iyi filime, yagizwe umurinzi w’igihango, bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byo kurokora Abatutsi 200 muri Jenoside mu 1994.

Sometimes in April

“Sometimes in April” ni filime yasohotse mu 2005, iyobowe na Raoul Peck, igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iyi filime ivuga ku buzima bwa Augustin Muganza, wari umukapiteni w’ingabo z’u Rwanda w’Umuhutu, utandukanywa n’umuryango we (umugore w’Umututsikazi n’abana babo). Uyu mugabo aza gufungirwa i Arusha.

Filime yerekana uburyo Augustin Muganza yagerageje gukiza umugore we w’Umututsikazi n’abana babo, ndetse n’ingaruka Jenoside yagize ku muryango we. Iyi filime igaragaza kandi uko amahanga yananiwe guhagarika ubwo bwicanyi, n’ingaruka z’icyo cyuho ku baturage b’u Rwanda.

Iyi filime igaragaramo Umwongereza Idris Elba, Oris Erhuero, Carole Karemera, Debra Winger n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .