Kugeza ubu uru rubuga rukorera mu bihugu bitandukanye nka Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambia, Canada, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, u Rwanda n’ibindi bigera kuri 15.
Theodore Ishimwe wahawe inshingano zo kuyobora Cinetie, yabwiye IGIHE ko uru rubuga ari igisubizo ku bakunzi ba filime ndetse no ku bazikora mu Rwanda no hanze yarwo.
Ati “Ni igisubizo muri sinema Nyafurika muri rusange kuko hari filime nyinshi zirenzwa ingohe n’imbuga nka Netflix, ubu tugiye kongera imbaraga mu kugira ngo tuzishyire kuri uru rubuga nubwo tutazazifata zose, hari amabwiriza ngenderwaho dusanganywe.’’
Umunya-Nigeria Theodore Tememu Asahchop uri mu batangije uru rubuga avuga ko intego ari ugukomeza kugera ku bandi Banyafurika bakora filime. Ati “Aya ni amahirwe akomeye, Abanyafurika mu myaka iri imbere tuzaba dufite sinema ziri ku rundi rwego rukomeye.”
Kugura ifatabuguzi kuri uru rubuga ni 3,000 Frw, 5,000 Frw ndetse na 15,Filime000 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!