Mitsindo yabaye Umudepite kuva mu 2006, ndetse ni umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bamenyekanye cyane. Yapfiriye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ku wa 6 Ukuboza 2024.
Mbere yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yabaye Burugumesitiri wa Komine Giciye (ubu ni mu Karere ka Nyabihu) aba na Perefe wa Perefegitura ya Gisenyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru ava mu muryango we, yemeza ko azashyingurwa ku wa 9 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!