Félicien Kabuga agiye kugezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwemeje ko ku wa Gatatu ari bwo Kabuga Félicien azagezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere, nyuma yo koherezwa muri gereza y’i La Haye mu Buholandi.

Kuri iki Cyumweru nibwo umucamanza lain Bonomy wahawe kuburanisha urubanza rwa Kabuga yaruhaye itariki, nyuma yo kurangiza iminsi 10 mu kato, nk’uko bigenda ku muntu wese winjiye mu Buholandi, mu gukumira Coronavirus.

Umucamanza yavuze ko ku wa 29 Ukwakira 2020 yasabye ko Kabuga asuzumwa n’abaganga, raporo igera mu bwanditsi bw’urukiko ku wa 5 Ugushyingo.

Umuganga ngo yavuze ko hari byinshi bikeneye gusuzumwa mu buryo bwimbitse, ku buryo atatanze inama ku buryo bwihariye Kabuga yagezwamo imbere y’urukiko. Gusa yavuze ko byakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, kubera impungenge z’icyorezo cya COVID-19, aho kuba izishingiye ku buzima bwa Kabuga.

Umucamanza yavuze ko ku nshuro ya mbere mu rukiko, Kabuga yari akwiye kuba ari imbere y’umucamanza kugira ngo anabonane n’umwavoka we, ariko ko ashobora no gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho ari muri gereza, igihe abihisemo.

Yakomeje ati “Nemeje ko Kabuga azangezwa imbere ku nshuro ya mbere ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 saa 2:00 z’amanywa, mu rukiko ku Ishami ry’Urwego ry’i La Haye; Nemereye Kabuga kwitaba ku munsi wa mbere ari mu cyumba cy’urukiko ku Ishami ry’i La Haye cyangwa agakoresha ihuzanzira ry’ikoranabuhanga ry’amashusho ari muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye.”

Umucamanza Bonomy yasabye ubwanditsi gufasha Kabuga guhura na Me Emmanuel Altit umwunganira, hashingiwe ku cyemezo yafashe ku wa 4 Ugushyingo 2020.

Icyo gihe yemereye Me Altit kwinjira mu nyubako z’Urwego kugira ngo avugane n’umukiliya we hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amashusho, mu gihe abantu basanzwe batemerewe kuhinjira kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020.

Umucamanza Bonomy yanategetse Ubwanditsi, gutuma ku munsi wo kugezwa mu rukiko, Kabuga abonana n’umwunganira mu gihe gikwiriye mbere y’iburanisha, kugira ngo bemererwe noneho kugirana ibiganiro imbonankubone, bijyanye n’amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima.

Ku wa 29 Mata 2013 nibwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwasohoye inyandiko zisaba itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien, runategeka ko azabanza gufungirwa i Arusha muri Tanzania.

Yaje gufatirwa mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ndetse ku wa 21 Ukwakira IRMCT yemeza ko abanza kujyanwa by’agateganyo ku ishami ry’Urwego ry’i La Haye mu Buholandi, aho guhita ajyanwa i Arusha muri Tanzania, kugira ngo habanze hakorwe isesengura ry’ubuzima mbere yo koherezwa.

Ni icyemezo cyakurikiye impaka ndende z’abunganizi be, bavugaga ko atameze neza ku buryo adakwiye kujyanwa muri Tanzania, mu rugendo rurerure cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa Gatatu w'iki Cyumweru nibwo Kabuga Félicien azagezwa imbere y'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .