00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FDLR na FARDC byabaye pata na rugi - Ubuhamya bw’abatorotse bakishyikiriza u Rwanda (VIDEO)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 January 2025 saa 10:04
Yasuwe :

“Iyo twabaga tugiye kurwana, Gen Justin yaduhaga amabwiriza y’uko tugomba kwitwara ku rugamba, akaduha amasasu, ufata ‘Machine Gun’, RPG cyangwa ‘Mortier’ akayifata. FARDC ni yo yabiduhaga tukajya ku rugamba, ikatubwira ko tuzatera u Rwanda. Ku rugamba twasangagayo FARDC, FDLR n’Abarundi. Iyo turiyo twese baratuvanga, abo muri FARDC, aba Wazalendo, FDLR n’indi mitwe tukarwanira hamwe.”

Aya ni amagambo ya Niyitanga Gervais, umusirikare uherutse gutoroka imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, aho yari ku rugamba bari bahanganyemo na M23.

Yinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, agiye gukorera amafaranga, ku bw’ibyago ahura n’imitwe yitwaje intwaro, we n’abo bari kumwe bikorezwa amazi, birangira binjijwe mu mutwe wa Nyatura.

Mu minsi ya mbere we n’abandi bashya bagiye gutorezwa ahitwa i Ntiti. Mu myitozo ya gisirikare itarengeje amezi abiri batangira kujya ku rugamba mu Burasirazuba bwa RDC.

Niyitanga ati “Iyo twabaga tugiye kurwana, Gen Justin yaduhaga amabwiriza y’uko tugomba kwitwara ku rugamba, akaduha amasasu, ufata ‘Machine Gun’, RPG, cyangwa ‘Mortier’ akabifata.”

Ibyo bibunda biremereye babihabwaga hatitawe ku bushobozi bwabo, uwanze kumvira akicwa, na bo ku bwo kurengera amagara yabo bakayoboka, bakarwana umuhenerezo barwanya M23 nubwo na yo idasiba kubakubita inshuro.

Iyo nzira yo guhara amagara yanyuzwemo kandi na Soldat Hatangimana Delphin w’imyaka 21, watorotse umutwe wa Wazalendo.

Hatangimana na bagenzi be bari baragiye inka mu mahoro, mu kanya nk’ako guhumbya inyeshyamba zibirohamo ziba ayo matungo, abashumba zirabica, asigara wenyine yabuze ayo acira n’ayo amira.

Mu gukiza amagara ye, uyu musore yemeye kujya mu mutwe wa Wazalendo, ndetse agirwa umurinzi w’umuyobozi mukuru wabo.

Ati “Nk’abo muri Wazalendo twarwanaga iyo ntambara turi kumwe n’abo muri FDLR, FARDC n’indi mitwe. Badupangiraga hamwe twese. Wumvaga bavuze ko niba batayo yacu iri bushyirwe imbere, FDLR iza kudutera ingabo mu bitugu, FARDC na yo iraza kutwongerera ingufu. Intwaro zose, amasasu ibyo kurya n’izi mbunda zikomeye byose byavaga muri FARDC.”

FARDC, FDLR, Wazalendo n’Abarundi, byabaye umukwe n’umugeni

Ishimwe Patrick w’imyaka 24, yari amaze igihe arwanira mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, icyakora abonye imikorere yawo idahwitse n’uburyo uyu mutwe wasize uhekuye u Rwanda wamunzwe n’amacakubiri, yahisemo kuwutoroka nubwo byasaga nko kwiturikirizaho igisasu, kuko uwafatwaga agiye gutoroka yahitaga yicwa ako kanya.

Uyu musore yashimangiye ko intambara bamaze iminsi bahanganyemo na M23 bazifatanyaga na FARDC n’indi mitwe iri mu bwihuze n’igisirikare cy’ubutegetsi bwa Kinshasa, ariko izi ngabo ziyobowe na Maj Gen Sultan Makenga zikabatsindana intwaro ziremereye bafite.

Aba barwanyi batorotse bavuye mu mitwe ya Wazalendo na FDLR, imitwe ifasha FARDC guhangana na M23

Ati “Twarwaniye i Kishishe turi kumwe na FARDC, turwanira n’i Kibilizi turi kumwe na Mai Mai, FARDC na FDLR, tuzamuka n’i Kirundure turi kumwe na FARDC na Mai Mai. Twari kumwe na Gen Jean Marie. Ni umujenerali w’abazungu. Aba ahitwa ku Mugozi.”

Yavuze ko ukomeretse mu barwanyi ba FDLR avurirwa mu bitaro bya Leta ya RDC, upfuye bakamusiga aho, ku buryo uba ubona ari ibikorwa by’ubunyamaswa.

Ingengabitekerezo ya Jenoside yarimitswe

Ishimwe Patrick yinjiranye muri FDLR n’abandi barwanyi 200, ariko hashize imyaka abona ko mu byo bitwa ko barwanira batazabigeraho kuko bakubitwaga inshuro umunsi ku wundi, bagatsindwa uruhenu henshi mu bice barwaniyemo.

Ati “Ingengabitekerezo ya Wazalendo, FDLR na FARDC binjiza mu rubyiruko ni iy’uko ko M23 ari Abanyarwanda bagiye gutera Congo. Batubwiraga ko niturangiza gukubita M23 tuzaza gufata n’u Rwanda. Icyakora uko nabonye bameze n’intwaro bafite n’amacakubiri n’ivangura byabazonze, ntabwo bazabigeraho.”

Umunyarwanda yabwiye undi ati “mbwira uwo mugendana nkubwire uwo uri we!” Ingengabitekerezo y’abarwanyi ba FDLR yahawe intebe kuva mu ngabo za FARDC ukagera mu yindi mitwe bakorana ku buryo no mu myitozo, umusirikare aba yigishwa kwica umuntu wese bise Umututsi.

Mugisha watorotse avuye muri Wazalendo arakomeza ati “Hari uwo twabanaga witaga Gen Hadaranka baravuze ngo akorana n’u Rwanda kandi ari umusirikare wa Congo ukorana na Mbokani. N’undi baje kumufunga bamuziza ko ari Umututsi. Baratuvanguraga, bakugeraho uri umuturage bakakumerera nabi.”

Umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda, uracyakomeweho

Abavuye muri Wazalendo na FDLR bose bavuze ko kuva mu myitozo yabinjije mu mitwe yitwaje intwaro kugeza ku rugamba, baba barwanira gutsinda M23 no gukomereza intambara ku Rwanda ndetse bakarwigarurira.

Niyitanga ati “Ubuzima nahuye na bwo muri Congo ni ibibazo bikomeye cyane. Twabaga turi muri ayo mashyamba, waba uri nko kugenda uhura n’umugore ufite nk’amafaranga ukayamwambura, cyangwa nka jenerali wanyu akababwira ngo ‘nabonye umuntu ufite amafaranga’ nijoro mukagenda mukamukinguza mukayamwaka yashaka gutera hejuru mukamurasa.”

Niyitanga Gervais w'imyaka 18 yahoze mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR

Mu buryo bugayitse abandi babatozaga ko muri ubwo bwicanyi n’urugomo ari ho bazakura amaramuko n’ibindi bikenerwa mu buzima bwabo buri munsi.

Hatangimana ati “Baratubwiraga ngo tugomba kurwanya igihugu cyacu cy’u Rwanda turwana na M23 bayishinja ko ari Abanyarwanda turwana na bo, barangije bakajya batubwira ko niduhura n’umuntu tugomba kujya tumwaka icyo afite kugira ngo tubone uko tubaho, tubone isabune n’ibindi bintu bitandukanye.”

Uyu musore avuga ko mu ntambara barwanaga batsindaga nka rimwe mu kwezi ubundi M23 bahanganye ikabirukankana, abakomeretse bakajyanwa mu bitaro bya Leta i Goma, abapfuye bagasigwa aho.

Impanuro ku rubyiruko

Bitewe n’ibizazane bahuriye na byo mu mashyamba ya Congo, babona abicwa imbonankubone, bacuza abaturage utwabo, na bo bakica bashaka amaramuko, abo basore bagaragaza ko ubwo ari ubuzima bumva batakwifuriza undi wese, bagatanga inama ku rubyiruko rugenzi rwabo yo gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rutanga aho kwiroha mu ruzi barwita ikiziba.

Niyitanga ati “U Rwanda rwacu ni amahoro, kujya muri Congo ni ukuba wijyanye mu rupfu, mu muriro ubireba, icyiza bakomeza kuba mu Rwanda bagakomeza gukorera igihugu.”

Hatangimana we avuga ko hari n’abandi bakiri urubyiruko basigaye muri FDLR, Wazalendo n’indi mitwe, akabasaba gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ati “Urubyiruko bagenzi banjye b’Abanyarwanda birinde ba bandi badushuka batubwira ko tugera muri Congo tukabona ibyo twabuze mu Rwanda, batubwira ko tuzagerayo tukabona amafaranga, tugasahura ibintu byinshi. Barabashuka. Uva ino uzi ko uvuye mu buzima bubi aho ugiye urangamiye ubuzima bwiza ahubwo ugasanga aho wavuye ni ho wasize ubuzima bwiza kurusha aho ugiye.”

Mugisha w'imyaka 22 yatorotse avuye muri Wazalendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .