FAWE Rwanda yahakanye ibyo gusezerera abakobwa irihira amashuri batewe inda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Umuryango Uharanira guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, Fawe Rwanda wahakanye ibyo gusezerera umukobwa ufasha watewe inda atararangiza amashuri.

FAWE Rwanda ku bufatanye na MasterCard Foundation barihira abakobwa b’abahanga biganjemo abaturuka mu miryango itishoboye haba mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Hashize iminsi mu itangazamakuru havuzwe amakuru y’uko FAWE Rwanda yaburiye abakobwa yishyurira amashuri, ko uzatwara inda afashwa nayo azasezererwa nta nteguza.

Mu itangazo uwo muryango wasohoye, wavuze ko nta mukobwa wigeze asezererwa kuko yatwaye inda ngo kuko ibyo byaba bihabanye n’indangaciro umuryango ushingiyeho.

Umuhuzabikorwa wa FAWE Rwanda ku rwego rw’igihugu, Dr Kathy Kantengwa, yagize ati “Intego ya mbere ya FAWE ni uguteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa n’imibereho myiza yabo hifashishijwe uburyo bwose bushoboka, burimo kubaha ubumenyi bw’imibereho no kubahugura mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Kantengwa yavuze ko ibyo byose bigamije guha abakobwa ubushobozi bwo gusobanukirwa uburenganzira bwabo, ubushobozi bifitemo byose bibayobora ku buzima bwiza buzateza imbere igihugu.

Yavuze ko umukobwa wabyaye arihirwa na FAWE atirukanwa, ahubwo ko aba ahagaze nyuma akazafashwa gusubukura amasomo ye.

Ati “FAWE Rwanda iramenyesha abaturage ko nta na rimwe yigeze ihana cyangwa ibuza kwiga umukobwa uwo ari we wese watwaye inda. Ahubwo abakobwa nk’abo bahabwa ubujyanama kugeza bagarutse ku ishuri baba baterwa cyangwa badaterwa inkunga na FAWE.”

Imwe mu ngingo zigize amasezerano FAWE isinyana n’umukobwa igiye gufasha, ivuga ko mu gihe atwise cyangwa agashaka umugabo atararangiza amashuri ubufasha yahabwaga buhagarikwa.

Dr Kantengwa abinyujije kuri Twitter yatangaje ko abantu bumvise nabi iyo ngingo, bakagira ngo aba yirukanywe burundu kandi atari ko biri.

Yavuze ko mu kwandika amasezerano mashya, bazagerageza kubikosora kugira ngo byumvikane neza.

FAWE (Forum for African Women Educationalists) ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye mu 1992 bigizwemo uruhare n’abagore batanu bari ba Minisitiri b’Uburezi, ukaba ugamije guharanira ko abagore n’abakobwa bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biga bakagera ku ndoto zabo.

Uyu muryango ufite amashami 34 mu bihugu 33. Ishami ry’u Rwanda ryatangiye mu 1997 binyuze mu baterankunga batandukanye ritangiza Ishuri rya FAWE Girls School ku Gisozi, mu 2010 ritangiza irindi i Gahini mu Karere ka Kayonza.

FAWE Rwanda yahakanye ibyo gusezerera burundu abakobwa irihira amashuri batwaye inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza