FARG yiyemeje kugaruza miliyoni 300 Frw zakoreshejwe ibyo zitagenewe

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), Uwacu Julienne, yavuze ko bagiye kwihutira kugaruza amafaranga arenga miliyoni 300 Frw yari agenewe gufasha imishinga ibyara inyungu, akaba atarakoreshejwe icyo yari agenewe.

Yabitangaje ubwo yari yitabye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) ku wa 23 Nzeri, kugira ngo asobanure imicungire mibi y’umutungo yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018/2019.

Ishingiye kuri iyi Raporo, PAC yabajije FARG impamvu nta makuru ahari agaragaza uko amafaranga yagenewe gufasha imishinga y’abatishiboye barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi yakoreshejwe.

Iyi Raporo igaragaza ko FARG yohereje amafaranga arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda mu mashyirahamwe 1,605 hirya no hino mu gihugu, ngo atere inkunga imishinga yayo ibyara inyungu.

Nyamara ngo nta gihamya gihari cy’uko ayo mafaranga yakoreshejwe, ndetse biragoranye kumenya niba ayo mafaranga yarakoreshejwe icyo yari agenewe, nk’uko Raporo ibigaragaza.

Mu gusubiza kuri ibi, Uwacu yavuze ko amenshi muri ayo mafaranga yakoreshejwe neza n’abo yari agenewe.

Gusa yemera ko agera kuri miliyoni 360 yari yoherejwe mu turere kugira ngo afashe abatishoboye barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi gukora imishinga ibyara inyungu, yo atakoreshejwe icyo yari agenewe.

Uwacu yavuze ko ku bufatanye n’uturere bakoze urutonde rw’amakoperative akwiye kubibazwa, bakaba ngo baranasabye ubufasha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikirane abakoresheje amafaranga icyo atagenewe bayagarure, kandi n’abakoze ibyaha bihanwa n’amategeko bakurikiranwe.

Yongeyeho ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze by’umwihariko ku rwego rw’Umurenge bagiye bagaragarwaho gukoresha nabi iyo nkunga, bahise basabwa gusubiza ayo mafaranga. Ibyo ngo byagaragaye mu turere icumi. Kugeza ubu ngo amaze kugaruzwa angana na miliyoni 60.

Ati “Hari ingero z’aho byagaragaye ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze cyane abo ku murenge, bagiye bigaragaza nk’abanyamuryango b’amakoperative bakaka inguzanyo, cyangwa se bagafata amafaranga aho kuyashyira ku ma konti y’amakoperative bakayashyira ku y’abayobozi bayo”.

Yakomeza avuga kandi ko nubwo abari bagenewe amafaranga basinyiye ko bazayakoresha mu mishinga ibyara inyungu bari berekanye mbere yo kuyahabwa, hari aho byagaragaye ko bayakoresheje mu nyungu zabo bwite cyangwa bakayagabana hagati yabo.

Ati “Twakoranye n’imirenge dusaba izo koperative zagaragaweho n’icyo kibazo kugarura amafaranga agashyirwa kuri konti z’umurenge kugira ngo azahabwe koperative nshya zifite imishinga mizima n’uko zizayakoresha neza.”

Uwacu yavuze ko bazashyira imbaraga mu kugenzura imishinga n’uburyo ishyirwa mu bikorwa, ku buryo bizatuma nta bazongera gukoresha amafaranga icyo atagenewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .