00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Family of Singers Choir yateguye igitaramo kigamije kubaka umuryango utajegajega

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 04:38
Yasuwe :

Korali Family of Singers Choir (FoS) ikorera ivugabutumwa ry’indirimbo mu Itorero Presbyteriénne ry’u Rwanda (EPR), Paruwasi ya Kiyovu, yateguye igitaramo yise “Umuryango Mwiza Live Concert, Season 1” kigamije kubaka urufatiro ruhamye rw’umuryango.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere, giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri 2022. Kizabera kuri kuri Romantic Garden ku Gisozi, guhera saa Munani.

Abazacyitabira bazataramirwa na Family of Singers Choir ndetse n’izindi korali n’amatsinda yatumiwe arimo Healing Worship Team na Believers Worship Team. Umuvugabutumwa ni Pasiteri Mugabo Jean Sauveur. Kwinjira ni ubuntu.

Ubuyobozi bwa FoS bwatangaje ko “Umuryango Mwiza Live Concert, Season 1” ari igitaramo kigamije gutanga umusanzu mu kubaka umuryango hashingiwe ku ndangagaciro za gikirisitu.

Bugira buti “Ibi ni mu rwego rwo guteza imbere ibyo korali yiyemeje kandi igere ku ntego yayo nyamukuru yo kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo.’’

“Iyo witegereje umubare munini wo gutandukana mu bashakanye bashya ndetse n’abamaze igihe babana kubera ibibazo byo mu ngo no gutekereza ku ngaruka zigera ku bana, itorero n’igihugu bivuye mu kutita ku ndangagaciro z’umuryango, FoS yiyemeje guteza imbere imibereho myiza y’umuryango hagati y’umugabo, umugore n’abana.’’

Iyi ni na yo mpamvu yatumye korali [Family of Singers Choir] ihitamo izina ry’umuryango mu gushimangira kubana kw’abawugize.

Family of Singers Choir ihuriza hamwe abakirisitu bose uhereye ku bato, abasaza, abubatse n’ababyeyi bibana. Ifite intego yo gushishikariza umugabo n’umugore gukorera hamwe hagamijwe kwereka abandi ko gukorera Umwami biteza imbere ubumwe bw’umuryango.

Usibye kuvuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo muri EPR Kiyovu no mu yandi maparuwasi mu gihugu hose, FoS yayoboye ibikorwa bitandukanye biteza imbere umuryango.

Ibyo birimo gutegura icyumweru ngarukakwezi cyahariwe umuryango kugira ngo ifatanye n’imiryango yakoze ubukwe muri uko kwezi kwizihiza isabukuru yo gusezerana kwabo.

Buri mwaka mu Ugushyingo, FoS na EPR Kiyovu, bategura Icyumweru cy’Umuryango gitangirwamo amahugurwa ku bashakanye mu byiciro bitandukanye n’abandi bagize umuryango, aho mu cyiciro cya mbere habamo abashyingiranywe kugeza ku myaka 10, icya kabiri kikaba icy’abashakanye kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15, icya gatatu ni icy’abashakanye barengeje imyaka 15 ndetse abasore n’inkumi n’abana na bo bashyirwa mu byiciro bitandukanye.

Mu bikorwa Family of Singers Choir iteganya mu guteza imbere imibanire myiza y’umuryango harimo gushyiraho itsinda riganiriza kandi rigira inama abitegura gushinga urugo, irigira inama imiryango ifite ibibazo mu mibanire, gukomeza no kunoza amahugurwa mu cyumweru cy’umuryango no gutangiza Korali y’Abana [FoS Junior].

Family of Singers Choir igizwe n’urubyiruko, abasaza, abashakanye n’ababyeyi bibana. Yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu Ukwakira 2009.

Family of Singers Choir yateguye igitaramo kigamije kubaka umuryango
Iki gitaramo cyiswe "Umuryango Mwiza Live Concert, Season 1" cyatumiwemo korali zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .