00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Facebook yashyize u Rwanda mu bihugu abantu bashobora kwinjiza amafaranga bayikoresheje

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 August 2024 saa 10:26
Yasuwe :

Urubuga rwa Facebook rwatangaje ko hashyizweho uburyo bushya bwo kubona inyungu aho abarukoresha mu bihugu bimwe bya Afurika birimo n’u Rwanda bagiye kuzajya binjiza amafaranga binyuze mu kwamamariza mu mashusho magufi ‘short-form videos’ bahatambukiriza.

Uru rubuga rwatangaje ko abantu bazajya binjiza amafaranga mu buryo bubiri aho ubwa mbere ari ubwo kunyuza amashusho magufi y’ubutumwa bwamamaza mbere ya video nyirizina, hagati muri yo cyangwa mu gihe igiye kurangira ibizwi nka ‘In-stream ads’.

Ubundi buryo ni ubuzwi nka ‘ads on reels’ aho ubutumwa bw’amashusho magufi bwamamaza buzajya bunyuzwa kuri video ngufi zizwi nka ‘reels’ zinyuzwa kuri Facebook.

Facebook ni yo izajya ihitamo ubutumwa bwo kwamamaza butambuka kuri video runaka bitewe n’ibikundwa n’uri kureba iyo video, nyuma nyiri video yamamarijweho abe ari we uhabwa igice ku nyungu uru rubuga ruri gukura muri uko kwamamaza.

Bimwe mu bindi bihugu bigiye kwakira ubu buryo bushya birimo Kenya, Misiri, Nigeria, Ghana, Ibirwa bya Seychelles n’ibindi.

Umuyobozi muri Meta ushinzwe Ubufatanye muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Turukiya, yavuze ko ubu buryo bushya buzatuma abari mu ruganda rw’ubuhanzi bungukira mu bikorwa byabo.

Kugira ngo ube umwe mu bemerewe gukoresha ubu buryo bushya ni uko ugomba kuba nibura ufite abagukurikirana 5,000 kuri Facebook kandi amashusho yose wabasangije agomba kuba yararebwe amasaha 60,000 mu mezi abiri yabanje.

Nubwo hagenda haduka izindi mbuga nkoranyambaga nyinshi, ariko Facebook cyane cyane mu bihugu bya Afurika, ni rumwe mu mbuga zigikunzwe cyane kandi zigikoreshwa n’abantu benshi.

Uretse Facebook izanye ubu buryo bushya mu bihugu bimwe na bimwe, izindi mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, YouTube, Instagram, SnapChat ndetse na X na zo zirabusanganywe, uretse ko hari ubwo usanga hari ibihugu bimwe na bimwe budakoreshwamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .