Ubuyobozi bwa Irembo bwatangaje ko mu byo bugamije harimo kurushaho koroshya imitangire ya serivisi mu Rwanda. Biri kandi muri gahunda yo gutanga ibisubizo bikenewe binyuze mu guhanga ibishya mu kwihutisha itangwa rya serivisi.
Mu 2023, Irembo yaciye agahigo ko gutangirwaho serivisi zinyuranye za Leta inshuro zirenga miliyoni 8.7 kandi mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ibyo kandi byajyanye no gukoresha uburyo bwo kwishyura serivisi bw’uru rubuga buzwi nka IremboPay.
Iki kigo kandi mu minsi ya vuba kirateganya no gutangira gukorana n’inzego z’abikorera kugira ngo kijye gitangirwaho zimwe muri serivisi nkenerwa zagoraga abaturage bakora ingendo bajya kuzishaka.
Muri iri murikagurisha, abagana aho Irembo iri gukorera basobanurirwa byimbitse uburyo bwo kugera kuri serivisi n’uburyo Irembo ikorana n’inzego za Leta n’iz’abikorera mu gutanga serivisi ndetse n’uburyo yatangije bwo kuzishyura bworoshye.
Uretse serivisi nshya zirenga 100 ziri gusobanurirwa abagana Irembo mu imurikagurisha, hari no gukorerwa ubukangurambaga bwa gahunda yiswe ‘Byikorere’ igamije gufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kwaka serivisi.
Abayigana kandi bahabwa amakuru yose kuri gahunda yiswe Ntuyarenze igamije gufasha abaturage kumenya neza ibiciro byemewe iki kigo cyashyizeho kuri serivisi zacyo zose aba- ajenti b’Irembo batanga.
Iki kigo kandi cyorohereje abakeneye serivisi zacyo badafite telefoni zigezweho na internet aho bashobora guca kuri *909# maze bagahabwa zimwe muri serivisi zisabwa ariko zidakenera imigereka.
Ubuyobozi bwa Irembo mu rwego rwo kwagura ibyo rukora no kurushaho kwegera abaturage, rurateganya kugira amashami atangirwaho serivisi z’abikorera, iz’ibigo by’ubwishingizi ndetse na serivisi z’ubuvuzi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!