00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bwimye umwanya ibimenyetso bishinjura u Rwanda ku gukoresha Pegasus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 10:49
Yasuwe :

Inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Jonathan Scott, yahishuye ko yimwe umwanya na Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, mu rugendo rwo kugaragaza ukuri gushingiye ku bushakashatsi, ku birego byashinjwe u Rwanda byo gukoresha ikoranabuhaga rya Pegasus mu kuneka abantu batandukanye.

Kuva muri 2021, ikigo cya Citizen Lab gishamikiye kuri Kaminuza ya Toronto muri Canada, gikurikirana ibibazo mpuzamahanga hamwe na Amnesty International, byavuze ko hari abantu bumvirijwe hakoreshejwe porogaramu ya Pegasus, yakozwe na NSO Group yo muri Israel.

Mu bantu ibihumbi 50 bari bibasiwe nk’uko raporo z’imiryango nka Citizen Lab na Amnesty International ndetse na Forbidden Stories zibivuga, harimo abantu 3500 bo mu Rwanda.

Ni ibirego u Rwanda rwamaganiye kure, ruvuga ko rudakoresha iryo koranabuhanga.

Muri abo havugwamo Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina wayoboraga umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN, wakatiwe gufugwa imyaka 25 kubera ibitero uwo mutwe wagabye mu Rwanda, bikica abaturage mu nkengero z’ishyamba rya Nyugwe, bigasahura ndetse bigateza ubumuga burimo ubudakira.

Mu bushakashatsi yaje gukora, Umunyamerika Jonathan Scott yaje kugaragaza ko hari ibinyoma byinshi muri raporo n’ubuhamya bwa Kanimba butandukanye, bwahawe umwanya n‘ibihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu gushaka kubahinyuza, Scott yatagaje ko atabashije guhabwa umwanya na Komisiyo ya EU, nubwo yari yabisabye.

Yanditse kuri Twitter ati "Komisiyo ya EU kwanga ubusabe bwanjye bwo kuntega amatwi no kwirengagiza ibimenyetso ku birego by’ibinyoma ko ubutasi bw’u Rwanda bukoresha #Pegasus ntibikwiriye. Tugomba kwiyemeza gukura icyasha ku izina ry’u Rwanda kandi nzakomeza kurangaza imbere iyi gahunda."

Ni ubusabe bigaragara ko Scott yatanze ku wa 18 Mutarama 2023 muri Komisiyo y’u Burayi nk’urwego rukuru ruyobora uwo muryango, maze bwoherezwa mu Nteko ishinga amategeko yawo.

Kudaha umwanya ibi bimenyetso bikomeye bifatwa nko gushaka gukomeza guha ishingiro Paul Rusesabagina, Abanyaburayi bakomeje gufata nk’intwari birengagije ibyaha yahamijwe, n’ababiguyemo, mu nyungu zabo bwite.

Kanimba w’imyaka 30 yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yumvirije ibiganiro yagiranaga n’abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abo mu Burayi n’abayobozi bo muri Guverinoma y’u Bwongereza.

Uyu mukobwa wari imbere y’Inteko ya Amerika muri Nyakanga 2022, yavuze ko telefoni ye yinjiriwe guhera mu ntangiriro za Mutarama 2021 kugeza muri Gicurasi ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ngo yongeye kwinjirirwa ku wa 14 Kamena umunsi yahuraga n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès.

Ubwo ibinyoma byatangiraga kujya hanze, Kanimba yabwiye Abagize Komisiyo ishinzwe Iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ko atunze telefoni ebyiri, imwe irimo umurongo wo mu Bubiligi n’indi ni uwo muri Amerika.

Ngo nyuma y’isuzuma ryakorewe kuri telefoni ye, baje kuvumbura ko Pegasus yakoreshejwe kuri telefoni yo mu Bubiligi.

Kanimba yavuze ko telefone ye yinjiriwe guhera muri Mutarama 2021 ari iyo mu bwoko bwa iPhone yakoreshaga ikoranabuhanga rya iOS 14.

Mu bushakashatsi yashyize ahagaragara, Scott yagize ati "Ntabwo byashoboka ko yari kubasha gukoresha iryo koranabuhanga ritarasohoka. iOS 14.6 yasohotse tariki 24 Gicurasi 2021. Ibi ni ibimenyetso bikomeye muri raporo y’iperereza ku ikoranabuhanga."

Yanavuze ko Carine Kanimba atari ku rutonde rwa NSO Group yakoze Pegasus nk’umuntu wari ugambiriwe kumvirizwa binyuze muri telefone ye.

Yakomeje ati "Niba u Rwanda rufite urutonde rw’abantu 3500 rwakurikiranaga telefone zabo kandi nimero ya Kanimba ikaba yari ku rutonde rw’izo mu Rwanda, ni gute nimero ye yo mu Bubiligi yaba yarinjiriwe na Pegasus?"

Scott yibaza uburyo Kanimba yamenye ko ari u Rwanda rumuneka kandi nta nimero irwanditsemo afite.

Ibindi Scott yavumbuye mu buhamya Kanimba mu Nteko ya Amerika, ni uko yataze nimero mwimerere ya telefone (serial number) ebyiri kuri telefone yumvirijwe, kandi nta gikoresho cy’ikoranabuhanga nka telefone cyangwa mudasobwa bigira serial number ebyiri.

Avuga ko amaze kumenya ayo makuru yegereye imwe mu miryango yasohoye raporo ishinja u Rwanda kuneka Carine Kanimba, akayereka ko akurikije ibimenyetso bigaragara ibyo bakoze atari byo.

Ngo bamwe bamusubije ko bajya kuvuga ko u Rwanda rwanetse Kanimba bamwegereye nk’umuntu bakekaga ko Leta y’u Rwanda ishaka cyane.

Ni ibintu byangije cyane isura y’u Rwanda, ndetse imwe mu miryango igasaba ko rwafatirwa ibihano.

Ku wa 15 Gicurasi 2022, Scott yandikiye Carine Kanimba kuri Twitter, amusobanurira ko ari Umunyeshuri wiga Ubumenyi mu bya mudasobwa uri hafi kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, ko ari gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ibitero bigabwa kuri telefoni.

Ati "Nasabye Carine niba nshobora kubona ibimenyetso Citizen Lab yafashe byemeza ko telefoni ye yinjiriwe hakoreshejwe Pegasus."

Nyuma y’iminsi itandatu, ku wa 21 Gicurasi 2022, Kanimba yaramusubije amubwira ko ashobora kumwoherereza raporo igaragaza ko telefoni ye yinjiriwe. Uwo munsi mu masaha y’igitondo, yamwoherereje inyandiko ya PDF yohererejwe na Amnesty International. Iyo nyandiko yari iyo ku wa 22 Nyakanga 2021.

Scott asobanura ko iyo nyandiko yari yarayisomye mbere, ndetse ko ibyitwa ko ari raporo igaragaza ibyaha byakorewe kuri telefoni, yari kopi ya raporo ya Amnesty International ivuga uburyo ibyaha bikorerwa kuri telefoni hifashishijwe Pegasus bikorwa.

Nta kimenyetso gifatika na busa yabonyemo.

Carine Kanimba yabeshye ko yumvirizwa mu gukomeza kuyobya uburari ku bikorwa se yakurikiranyweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .