00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yageneye u Rwanda miliyari 10Frw zizifashishwa mu kwihaza mu biribwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 10:06
Yasuwe :

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ibinyujije mu kigega cy’iterambere cy’u Burayi, yagennye miliyoni 600 z’amayero, ni ukuvuga miliyari 600Frw, zo gufasha ibihugu bya Afurika n’ibyo muri Caraïbe na Pacifique, guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa cyatijwe umurindi n’intambara yo muri Ukraine.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagenewe inkunga ingana na miliyoni 10 z’amayero, ni ukuvuga miliyari 10Frw, azifashishwa mu rugendo rwose rwo gushaka ibiribwa no kubyihazamo mu buryo burambye.

EU ivuga ko iyi nkunga izafasha ibihugu n’abaturage bakennye guhangana n’ingaruka z’intambara ya Ukraine by’umwihariko ibura ry’ibiribwa ndetse n’ihungabana ry’ubukungu rishamikiyeho.

Komiseri y’ubutwererane mpuzamahanga muri EU, Jutta Urpilainen, yavuze ko iyi mfashanyo yerekana uburyo u Burayi bukomeje kuba hafi ibihugu byo muri Afurika, Caraïbe na Pacifique no kubifasha kugura ibiribwa bikeneye ndetse no gushaka ibisubizo byatuma bihangana n’ikibazo mu buryo burambye.

Muri Kamena 2022 nibwo Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, yatangaje ko izi miliyoni 600 z’amayero zizatangwa, bihabwa umugisha n’ibihugu biri muri EU muri uku kwezi.

Muri Afurika y’Iburasirazuba no mu biyaga bigari, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagenewe miliyoni 25 z’amayero, Kenya igenewa miliyoni 10 z’amayero, u Rwanda rugenerwa miliyoni 10 z’amayero, Somalia ihabwa miliyoni 20 z’amayero naho Uganda ihabwa miliyoni 10 z’amayero.

Iyi nkunga iri mu cyiciro cyo gutegura ibiribwa harimo kubihinga kugeza ku kubitunganya mu nganda. Ku rundi ruhande ariko hari ibyagenewe inkunga yo kugura ibiribwa mu buryo bwihutirwa harimo; RDC, u Burundi, Ethipoie, Somalia, Sudan na Sudan y’Epfo.

Raporo mpuzamahanga ku kibazo cy’ibiribwa, yagaragaje ko miliyoni 205.1 z’abaturage bo mu bihugu 45 bafite ikibazo gikomeye cyo kutabona ibiribwa.

EU ifite intego y’uko mu 2024 izaba yatanze miliyari 7.7 z’amayero zirimo miliyari 2.2 z’amayero zizifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi byo gushakira ibiribwa abaturage n’izindi miliyari 5.5 z’amayero zizashorwa mu bikorwa birambye byo kwihaza mu biribwa.

Inkunga u Rwanda ruzahabwa izakoreshwa mu rugendo rwo kwihaza mu biribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .