Ethiopia yohereje mu Rwanda ibikoresho bipima Coronavirus byatanzwe na Jack Ma

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Werurwe 2020 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed Ali, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri indege ya Ethiopian Airlines, yahagurutse i Addis Ababa yerekeza mu Rwanda, itwaye ibikoresho byo gufasha mu gupima no kwirinda Coronavirus, byatanzwe n’umuherwe wo mu Bushinwa, Jack Ma.

Ni umugabane w’u Rwanda mu bikoresho bisaga miliyoni 1.1 bipima Coronavirus muri laboratwari na toni zirenga 100 z’ibikoresho bifasha mu kwirinda kwandura, byatanzwe na Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation. Byageze i Addis Ababa ku wa 22 Werurwe.

Mu butumwa Minisitiri w’Intebe Ahmed yanditse kuri Twitter , yagize ati “Muri iki gitondo twohereje icyiciro cya kabiri cy’ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya #COVID-19 byabonetse ku nkunga ya @JackMa na @AlibabaGroup, muri Afurika y’Epfo, u Burundi, u Rwanda, Togo, Zambia, Zimbabwe, Kenya, Nigeria na Sudani y’Epfo.”

Perezida Paul Kagame aheruka gushimira Jack Ma, ku mpano ye igizwe n’ibikoresho 20 000 bipima Coronavirus, udupfukamunwa n’ibikoresho birinda abaganga bita ku barwayi banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Mu butumwa aheruka kunyuza kuri Twitter, yagize ati "Murakoze @JackMa na @foundation_ma ku mpano ikomeye y’ibikoresho bisuzuma byagejejwe i Kigali uyu munsi. Ni inkunga ikomeye kandi yari ikenewe cyane mu rugamba rwacu rwo guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Ndahamya ko abaturarwanda baza kumfasha kubashimira."

Ni inkunga ikomeye izafasha mu gukomeza gupima abakekwaho Coronavirus, kuko u Rwanda ruheruka gutangaza ko abamaze gupimwa basaga 1200.

Kuwa 16 Werurwe nibwo Jack Ma washinze ikigo gicuruza mu ikoranabuhanga, Alibaba, yatangaje ko Afurika ishobora gukataza kurusha Coronavirus, mu gihe ikomeje guhangana n’iki cyorezo, irwana kuri miliyari 1.3 z’abaturage bayo.

Yakomeje ati "Mu guhangana n’uburyo ubukenerwe bw’ibikoresho by’ubuvuzi bukomeje kuzamuka muri Afurika, Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation bazaha buri gihugu muri 54 bigize Afurika, ibikoresho 20 000 bipima, udupfukamunwa 100 000 n’ibikoresho 1000 birinda abaganga bikanapfuka isura."

Yavuze ko hejuru y’ibyo, iyo miryango yombi ihita itangira gukorana n’ibigo by’ubuvuzi muri Afurika, mu kubona ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ajyanye no kuvura Coronavirus.

Yakomeje iti "Muri rusange ibikoresho miliyoni 1.1 bipima, udupfukamunwa miliyoni esheshatu n’ibikoresho 60 000 birinda abaganga bizagezwa i Addis Ababa, Umurwa mukuru wa Ethiopia. Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali yemeye gukurikirana ibijyanye no kubicunga no kubikwirakwiza mu bindi bihugu bya Afurika."

Jack Ma kandi aheruka no kohereza ibikoresho bitandukanye mu bihugu byugarijwe na Coronavirus birimo u Butaliyani, u Buyapani na Espagne, ndetse hari ibyo yohereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ma w’imyaka 55 ni umuherwe ukomeye mu Bushinwa, aho magingo aya umutungo we ubarirwa muri miliyari 39.4 z’amadolari ya Amerika.

Kugeza ubu abantu basaga ibihumbi 392 bamaze kwandura iyi ndwara, mu gihe abarenga ibihumbi 17 imaze kubahitana. Mu Rwanda hamaze kwandura abaturage 36, umubare munini ni abagiye bayandurira hanze y’igihugu, bagera mu gihugu bagapimwa, bagahita bashyirwa aho bavurirwa.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bose bamze neza, barimo koroherwa ndetse aba mbere bashobora gusezererwa bidatinze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .