Mu busanzwe indege itwarwa n’abantu babiri ariko baba bari ku rwego rutandukanye ndetse n’inshingano zitandukanye nubwo zuzuzanya. Uwa mbere ni Pilot cyangwa se Captain. Uyu ni we ufata ibyemezo byose mu bijyanye n’urugendo rw’indege, mbese ni we muyobozi.
Uyu agira umwungiriza uzwi nka Co-pilot cyangwa se ‘First Officer’. We aba afite inshingano zo gufasha ‘captain’ mu kazi ko gutwara indege.
Mu nshingano ze harimo gusuzuma indege mbere yo gutangira urugendo, gufasha pilot gushyira ku murongo ibisabwa kugira ngo indege ihaguruke cyangwa igwe ku kibuga runaka, kubika amakuru y’ibanze yaranze urugendo, ndetse akaba yasimbura captain igihe bibaye ngombwa.
Izi nshingano za Co-pilot ni zo Esther Mbabazi wabaye umupilote wa mbere w’Umunyarwandakazi yari amaze igihe akora muri RwandAir, gusa kuri ubu yazamutse mu rwego agera kuri captain.
Amakuru yashyizwe hanze n’Ihuriro ry’Abagore b’Abapilote ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizwi nka ‘International Society of Women Airline Pilots’ agaragaza ko Esther Mbabazi yagizwe ‘Captain’ ku wa 23 Kamena 2024, kuko ari bwo yakoze urugendo rwa mbere rw’indege ari we uyoboye.
Esther Mbabazi yahise kandi yinjizwa mu gice cy’iri rihuriro kibarizwamo abagore batwara indege bari ku rwego rwa captain kizwi nka ‘Captain Club’.
Mu nshingano ze nka ‘captain’, Esther Mbabazi afite ubushobozi bwo gutwara Boeing 737. Iyi ndege yiyongera ku zindi zirimo Airbus A330 na Bombardier CRJ900 afite ubushobozi bwo gutwara nk’umwungiriza.
Mu bishimiye intambwe Esther Mbabazi yateye harimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, wagaragaje ko ari andi mateka yanditswe n’uyu mugore wabaye umupilote wa mbere w’Umunyarwandakazi.
Amasomo yo gutwara indege Esther Mbabazi yayigiye muri East African Civil Aviation Academy hagati ya 2008 na 2010, ayakomereza muri Flight Safety International muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2011 na 2011. Kuva mu 2011 kugeza ubu ni umupilote muri RwandAir.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!