Erega natwe turi abanyu: Minisitiri Shyaka asubiza Musenyeri Rukamba ku gukomorera insengero

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Kanama 2020 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda akaba n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Mgr Rukamba Philippe, yavuze ko ubufatanye hagati ya Leta n’abanyamadini n’imikoranire myiza ari byo bizatuma bagera ku bikorwa biyemeje ntawe bihutaje.

Yabigarutse ku mugoroba wo ku wa 19 Kanama 2020 mu biganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagiranye n’abagize inzego zitandukanye mu Karere ka Huye, barebera hamwe icyateza imbere imibereho myiza y’abaturage n’uburyo ibibazo bihari byakemurwa.

Mgr Rukamba Philippe yagarutse ku gikorwa cyabaye cyo gufunga insengero mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, avuga ko hakwiye kuba ubufatanye mu kureba izujuje ibisabwa zigakomorerwa bitihariwe n’inzego za Leta gusa.

Yagize ati “Urebye dufite ibintu bibiri bisa n’ibitandukanye, twebwe nk’abantu bo mu madini tuba twumva abantu bajya gusenga ku bwinshi tugafungura Kiliziya ku bwinshi kandi ni byo ni byiza, kuko burya iyo abantu badasenga hari ikintu gipfa, n’umutima ntiwumva neza bakurikira inyungu zabo ntibatekereze bagenzi babo.”

Yakomeje avuga ko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe na Leta yabayemo ikintu gikomeye cyane bituma abantu batumvikana ku nsengero zigomba gufungurwa.

Ati “Mu mabwiriza mwatanze hari ikintu gikomeye cyabaye, abayobozi b’uturere bo muri iki gice nibura bagerageje kumvikanisha abantu tukaba twaratoye, nkaba mbasaba ko mbere na mbere twazakomeza ubwo bufatanye kugira ngo tunamenye ngo turafungura hehe, ntidufungura hehe.”

Yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kujya bagerageza kugirana n’abanyamadini n’amatorero imikoranire myiza n’ubwumvikane kuko akenshi ari bo usanga bakunze kugirana ibibazo.

Mgr Rukamba yagaragaje ko kudafatanya hagati ya Leta n’abanyamadini mu guhitamo insengero zujuje ibisabwa biteza ibibazo mu banyamasengesho bigatuma bifatwa nko guhangana cyangwa guhimana.

Ati “Dufatanyije rero byakoroha bigatuma abantu babyakira, babyumva neza bigatuma imirimo ikorwa nta kibazo, abantu batagombye guhangana cyangwa kuvugana nabi.”

-  Hakwiye guterwa indi ntambwe

Mgr Rukamba Philippe, yavuze ko asaba by’umwihariko abayobozi b’inzego z’ibanze gutera indi ntambwe mu bufatanye kugira ngo abaturage bakire banasobanukirwe ibyo bakorerwa aho kubifata nk’itegeko.

Yavuze ko Kiliziya n’andi madini bikwiye guhabwa umwanya mu kugena insengero zigomba gufungurwa zujuje ibisabwa kugira ngo abazisengeramo babyumve neza.

Ati “Ikintu nabasabaga mbere na mbere ni uko aba ba gitifu batera indi ntambwe. Dufite lisiti z’abantu dukorana kugera ku murenge ku buryo ayo malisiti dushobora kuyatanga kuri buri murenge, zaba insengero za Kiliziya cyangwa andi madini atandukanye, amatorero, abayisilamu, izo turazifite”.

“Nkaba rero nsaba ko twababaha mukareba ukuntu mufatanya, ntitujye tujya mu nama zivuga ngo byarananiranye, byaracitse nta kigenda kandi atari ngombwa; ugasanga hejuru iyo tuvuga ko byanze kandi abantu bashobora kumvikana.”

-  Coronavirus ntidukwiye kuyijenjekera

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kidakwiye kujenjekerwa kuko abantu barebye nabi bakwisanga cyakwirakwiyemo bose, bityo yemeza ko ingamba zo kugikumira zigomba gukomeza gukazwa.

Yavuze ko ubufatanye bugomba kubaho kandi ari bwiza ariko ku bijyanye no gukomorera insengero bisaba kugenda gahoro.

Ati “Ibyo Musenyeri yifuza byo kubaka ubufatanye twese twifuza ariko ngira ngo turongeraho, ku bijyanye n’insengero ngira ngo tubiganira kenshi, harimo no kugenda gahoro, ndagira ngo tubyature nabyo. Kugenda gahoro atari ukuvuga ngo dusenge gahoro ahubwo ari uburemere bw’ibibazo turimo guhura nabyo.”

Yashimangiye ko ubufatanye bukwiye kujyana n’ubwubahane kandi igihe bibaye ngombwa ibyemezo bigafatwa.

Yagize ati “Ubwo rero turasaba muri ubwo bufatanye tunumvikane, ngira ngo Musenyeri twaranabiganiriye na bagenzi banyu, ibintu byo kugenda buhoro buhoro ni inkingi ikomeye yo kugira ngo dufatireho no gukomeza kubasha kwirinda.”

Minisitiri Shyaka yakomeje avuga ko n’ibikorwa byafatwaga nk’ibyibanze birimo amasoko byatangiye gufungwa kandi haza gufungwa n’ibindi kugira ngo icyorezo kidakomeza gukwirakwira.

Yavuze ko Inama y’Abaminisitiri iheruka yatanze umurongo ko nta kigo cyangwa urwego rugomba gukoresha abantu barenze 50% bityo bigomba kubahirizwa hose.

Ati “Inama y’Abaminisitiri yatanze umurongo kirazira kurenza 50% ni ukugenda dusubira inyuma, ubwo natwe twese biratureba, kandi nibigenda bityo ntimuzagire ngo ni uko tutabakunda; erega natwe turi abanyu. Ariko rero ibibazo birakomeye, rwose ndagira ngo Nyakubahwa Musenyeri no muri bagenzi banyu ku nzego zacu ho tubyumvikanaho ariko no mu nzego z’ibanze tubyumve kimwe.”

Yasabye mu kubyumva kimwe bitavanaho ubwubahane bukwiye kuba hagati y’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa no kubwizanya ukuri ntawe usesereje undi.

Yashimangiye ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukwiye kurindwa kugira ngo hatagira ikibuhungabanya ariko insengero nazo zizagenda zifungurwa buhoro bitewe n’uko icyorezo cyifashe.

Ati “Natwe turabyifuza turashaka abasenga, ariko igihe bibaye ngombwa ko bisaba izo mbaraga zindi zo kugira ngo tugande gahoro turabikora; kandi turabizeza ko tutazigera tubabwirira mu marenga kuko ntawe uhisha uwo ahishaho.”

Yasabye ko hakomeza kubaho ubufatanye hagati y’inzego zose za Leta, iz’abikorera n’abaturage bose mu gukumira icyorezo cya Coronavirus kuko umuti wacyo kugeza ubu ari ukucyirinda.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagiranye inama n'abagize inzego zitandukanye mu Karere ka Huye
Minisitiri Shyaka yashimangiye ko ubufatanye bukwiye kujyana n'ubwubahane kandi igihe bibaye ngombwa ibyemezo bigafatwa
Perezida w'Inama y'Abepisikopi mu Rwanda akaba n'Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Mgr Rukamba Philippe, atanga igitekerezo cye
Abitabiriye ibiganiro barebeye hamwe icyateza imbere imibereho myiza y'abaturage n'uburyo ibibazo bihari byakemurwa
Hasabwe ko hakomeza kubaho ubufatanye hagati y'inzego zose za Leta, iz'abikorera n'abaturage bose mu gukumira icyorezo cya Coronavirus
Mgr Rukamba Philippe yagarutse ku gikorwa cyabaye cyo gufunga insengero mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .