00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank yasobanuriye abafite amavuriro inyungu ziri muri serivisi yabageneye

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 27 November 2024 saa 10:50
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda ifatanyije n’umuryango MSH n’umushinga USAID Ireme yasobanuriye abafite ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi ibyiza by’inguzanyo yabashyiriyeho zifite umwihariko wo kwishyurwa ku nyungu nto n’indi nyoroshyo ku ngwate itangwa.

Icyo gikorwa cyabereye i Kigali kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 aho iyo banki yabanje gusobanurira abafite ibigo by’ubuvuzi uko izo nguzanyo ziteye.

Izo nguzanyo zikubiye muri gahunda Equity Bank Rwanda yatangije mu Ukwakira 2024 yo korohereza abashoramari mu by’ubuvuzi kugera kuri serivisi z’imari hagamijwe kawaguka no kunoza serivisi zitangwa.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi buto n’ubuciriritse muri Equity Bank Rwanda, Havugimana Jean yavuze ko kubona serivise z’imari ku bikorera bakora ubuvuzi bikiri hasi bitewe n’imbogamizi zirimo ari zo iyo banki yashatse gukuraho.

Ati “Mu rwego rw’ubuzima hakenerwamo ibikoresho bihenze nk’amamashini.Twabageneye inguzanyo iri ku rwunguko ruto rwa 16% kandi n’ingwate basabwa itandukanye na kumwe banki zisaba ingwate iri hejuru y’inguzanyo bahawe.Twe twaragabanyije niba dutanze nk’inguzanyo y’ibihumbi 100 Frw twemera ingwate y’ibihumbi 80 Frw”.

Havugimana yakomeje avuga ko hari n’inguzanyo batanga zidasaba ingwate nk’izo kugura imashini zo mu buvuzi aho iyo banki izifatira ubwishingizi ku buryo niyo yagira ikibazo bitahombya nyirayo kugira ngo azakomeze ayishyure.

Yavuze ko kandi muri izo nguzanyo zigenewe abafite ibigo byu’buvuzi harimo n’izo batanga mu gihe bategereje ko ubwishingizi bw’abakiriya bubishyura.

Ati “Abafite ibigo by’ubuvuzi hari aho bibafata amezi bategereje ko ibigo by’ubwishingizi bibishyura. Icyo gihe rero akazi gasa n’agahagarara ugasanga kugura imiti no guhemba abakozi birabagoye. Rero batuzanira inyemezabwishyu tukabaha ayo mafaranga noneho bazabishyura na twe bakabona kutwishyura ariko akazi katahagaze”.

Yongeyeho ko hari n’inguzanyo ijyanye no kongera imiti mu mavuriro ku buryo abakiriya babona iyo bakeneye yose, inguzanyo yo kubafasha kugira inzu y’aho bakorera ubuvuzi n’izindi zitandukanye.

Ukuriye ishami rishinzwe ibicururuzwa muri Equity Bank Rwanda, Mukarutesi Joyce yagarutse ku nguzanyo zashyizweho muri gahunda y’iyi banki ya ‘Ecosystem’ igamije gufasha abakora ubucuruzi kwagura ibikorwa byabo.

Ati “Muri iyo gahunda dutanga inguzanyo ku bigo binini bikaguka, bigacururuza byinshi bikabasha no gufasha abacuruzi bato bikorana.Izo nguzanyo kandi zifasha abafite ubucuruzi buto kubona ubushobozi bwo kurangura byinshi ubucuruzi bwabo bukazamuka.Ibyo bifasha rero abacuruzi baba abanini n’abaciriritse gutera intambwe ifatika kuri buri wese ukoramo”.

Umwe mu bafite ikigo by’ubuvuzi wari witabiriye icyo gikorwa yavuze ko bishimiye kuba Equity Bank yarafashe iya mbere ikegera abafite amavuriro yigenga ngo bakorane kuko hari hakirimo icyuho.

Ati “Abikorera mu rwego rw’ubuzima haracyarimo ikibazo kuko nko kwishyurwa amafaranga y’ubwishingizi bica mu nzira nyinshi bigafata nk’amezi abiri cyangwa atatu ndetse n’ibiciro dukoreraho ugasanga biri hasi”.

Izo mbogamizi yagarutseho yavuze ko zishobora gukemuka mu gihe habayeho gukorana n’ibigo by’imari ariko avuga ko urwunguko ku nguzanyo rukiri hejuru na none.

Kuri icyo cy’urwunguko, Equity Bank yasobanuye ko izakomeza gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu kureba uko ku bafite amavuriro yigenga rwakomeza kumanuka.

Abafite ibigo by'ubuvuzi basobanuriwe uburyo bashobora kubona inguzanyo muri Equity Bank ku nyungu nto cyane
Umuyobozi w’ishoramari rizanira impinduka umuryango mugari muri Equity Bank Rwanda, Kirezi Alice, yasobanuye ibyiza byo gukorana na Equity Bank
Abafite amavuriro banyuzwe n'izo nguzanyo nshya Equity Bank yagennye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .