Equity Bank yagabiye abarokotse Jenoside bo mu karere ka Gasabo inka 12 zihaka (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Mata 2019 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Banki y’ubucuruzi ya Equity Bank yahaye inka 12 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu mirenge ya Rutunga na Nduba mu karere ka Gasabo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata, aho abayobozi n’abakozi b’iyi banki babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rutunga, bakabanza gusobanurirwa uko Jenoside yakozwe muri ako gace ndetse n’ubugome yakoranywe.

Rudakubana Janvier wari uhagarariye Ibuka, yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace yabanje gutinzwa kubera ubumwe abari bahatuye bari bafitanye ariko ku wa 13 Mata 1994 Interahamwe zikaza gutangiza ubwicanyi.

Yavuze ko muri aka gace habereyemo ubwicanyi bw’indengakamere ndetse hakaba hari abagore benshi bagiye bicwa urw’agashinyaguro. Hari abantu barenga 120 baroshywe muri Muhazi muri icyo gihe haza kurokoka batatu gusa.

Nyuma yo kuganirizwa, abari basuye uru rwibutso bahagarariye Equity Bank bashyize indabo ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside, bakomereza mu gikorwa cyo kuremera abarotse 12 basahuwe inka muri Jenoside.

Umwe mu bahawe inka witwa Bazatsinda Theoneste wo mu murenge wa Rutunga, yavuze ko iyi banki yakoze igikorwa gikomeye kuri bo.

Ati “Turabashimiye. Guhabwa inka ni ikintu gikomeye, no mu muco nyarwanda umuntu uyiguhaye ntaho aba agukinze.”

Musonera Vestine w’i Nduba we yavuze ko izi nka bahawe na Equity Bank bagiye kuzibyaza umusaruro ndetse bakazaremera abandi mu gihe zizaba zimaze kubyara.

Umuyobozi mukuru wa Equity Bank, Hannington Namara, yatangaje ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gufata mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenoside.

Ati “Mbere na mbere twebwe nka Equity Bank muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twahisemo kugira ngo natwe tugire abarokotse turemera. Twahisemo aha kuko hafite amateka arimo byinshi twayigiraho natwe. Uyu munsi rero twari twaje gufata mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenoside tubabwira tuti ‘Impore’ kandi tubereke ko tubibuka.”

Abakozi n’abayobozi ba Equity Bank bahise berekeza ku cyicaro cy’iyi banki mu mujyi wa Kigali ahabereye umugoroba wo Kwibuka.

Habereye ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibiganiro bivuga ku mateka yaranze u Rwanda rwa mbere, muri Jenoside na nyuma yayo, abari bitabiriye babwirwa byinshi byerekeye amateka mabi yaranze u Rwanda ariko basabwa kwirinda kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

Gakwaya Emmanuel watanze ikiganiro muri iki gikoraniro yagaragaje ko hari igihe cyageze abanyarwanda bagaterwa ipfunwe no kwitwa iri zina noneho byagera ku bitwaga abatutsi bo bikaba ibindi ariko ubu buri wese akaba asigaye aterwa ishema nabyo kandi n’abanyamahanga batangazwa n’intera u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’ibyabaye.

Ati “Tugomba guhaguruka, tukubaka igihugu cyacu tukagikunda. Icyo tuzakora ni ugutera imbere gusa tukagira byinshi byiza u Rwanda rukiyubaka rugasa neza.”

Kalisa Athanase watanze ubuhamya, yagarutse ku rugendo rukomeye yanyuzemo nyuma yo kwicirwa ababyeyi muri Jenoside yabaye afite imyaka ine, n’uko yarerewe mu kigo cy’imfubyi ariko FARG ikaza kumufasha akiga ubu akaba abayeho neza.

Yavuze ko hari igihe cyageze abahungu nka we bakajya bambikwa amakanzu kugira ngo batazicwa kuko ahitwa i Ngoma ya Butare abakobwa batakundaga kwicwa.

Hannington Namara yagaragaje ko n’ubwo Equity Bank yatangiye gukorera mu Rwanda nyuma ya Jenoside, hari bamwe mu bayikoramo bafite ibikomere byayiturutseho ndetse anagaragaza ko ari inshingano za buri wese kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka.

Ati “Benshi muri twe duhura nibikomere by’amateka yaranze iki gihugu, ni inshingano za buri wese kwibuka ndetse ni nayo mpamvu turi aha twifatanya n’abandi banyarwanda.”

Equity Bank imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda, ifite abakozi 350 mu gihugu hose.

Umuhango wakomereje ku cyicaro gikuru cya Equity Bank mu Mujyi wa Kigali

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza