Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 26 Werurwe 2025, aho ibigo byombi byiyemeje gukomeza kubungabunga ibidukikije binyuze mu gushora imari mu mishinga ibirengera.
Impande zombi ziyemeje gukangurira abagore n’urubyiruko kwitabira ubucuruzi burengera ibidukikije no gufatanya kugera ku ntego y’igihugu yo kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank, Hannington Namara, yavuze ko ubu bufatanye bugamije guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo hagabanywe ibyago biterwa n’ihindagurika ry’ikirere.
Yagize ati “Twiyemeje kurengera ibidukikije no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kugabanya ibyago biterwa n’imihandagurikire y’ikirere. Ni yo mpamvu twasinye aya masezerano kugira ngo duhurize hamwe imbaraga, cyane ko intego yacu ari guha abaturage uburyo bwiza bw’ikoranabuhanga buteye imbere kandi, buri ku giciro cyiza, bwo gutwara abantu n’ibintu.”
Namara yashimangiye ko bashyize imbaraga mu gufasha abaturage kunoza ubwikorezi bw’ibintu cyane cyane abageza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bitabahenze byarushaho kubafasha mu iterambere.
Yagize ati “Abantu benshi batwara ibicuruzwa babikura ku mirima babijyana ku masoko cyangwa babivana ku masoko babijyana mu ngo zabo, twizera ko bakoresheje uburyo bwiza bwo kubitwara kandi bwigonderwa, bizabafasha kwizigamira amafaranga, binafashe igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Ibyo rero bihura n’intego ndetse n’indangagaciro zacu.”
Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yavuze ko nka sosiyete isanzwe ikora ubucuruzi bushingiye ku kurengera ibidukikije, intego yabo muri aya masezerano ari gushimangira ihame ry’uburanganire ndetse no kugera ku ntego z’igihugu z’iterambere rirambye.
Yagize ati “Mu buryo bwinshi tuzafatanyamo na Equity Bank Rwanda Plc, intego nyamukuru ni ukugera ku ntego z’igihugu z’iterambere rirambye (SDG), gushyigikira ihame ry’uburinganire ndetse no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.”
Aya masezerano arimo no gukangurira abaturage gukoresha ibikoresho bidahumanya ikirere, nka moto z’amashanyarazi n’ibindi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!