00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda Plc yifatanyije n’ab’i Nyagatare gutera ibiti ibihumbi 15

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 March 2025 saa 09:23
Yasuwe :

Abayobozi ba Equity Bank Rwanda Plc bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu gutera ibiti ibihumbi 15 birimo ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto, biyemeza kujya bagira uruhare mu kurwanya isuri no gufasha abaturage kugera ku iterambere.

Ibi biti byatewe mu gitondo cyo kuri wa 22 Werurwe 2025, bikaba byatewe mu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bashimira igitekerezo cyatangijwe na Equity Bank Rwanda Plc cyo gutera ibiti.

Yavuze ko ahantu hatewe ibi biti ari ku buso bwa hegitari umunani hakaba hari haratewe ibiti mu 2016 ariko byose ntibyakura ari na yo mpamvu hongewe guterwa ibindi mu kuziba icyuho cy’ibyapfuye.

Ati “Twizeye ko mu myaka itanu iri imbere tuzabona aha hantu hari ishyamba ryiza rifatanye. Turashimira rero Equity Bank Rwanda Plc ku gitekerezo cyiza bagize cyo gutera ibiti aha hantu.’’

Mukandanga Grace we yagize ati “Ibiti twateye twabyakiriye neza kuko bidufitiye akamaro, ubu nibikura tuzishimira ko bizadufasha mu kuzana imvura ndetse no kubona inkwi zo gucana kuko kubona inkwi inaha ni ikibazo gikomeye.’’

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yavuze ko bifuza kugira uruhare mu gutera ibiti byinshi mu Ntara y’Iburasirazuba ku buryo hagira umwuka mwiza wororerwamo, hakanahingwa cyane kuko ngo iyo bikozwe neza binatuma babona abakiliya.

Ati “Twemera ko umuturage utekanye, umuturage uhumeka umwuka mwiza ari nawe muturage twifuza. Turifuza ko iki gikorwa cyazakomeza tugatera ibiti byinshi ku buryo iyi ntara igira umwuka mwiza mu kororeramo no gutura. Rero nka Equity Bank Rwanda Plc, twemera ko iyo umuturage ameze neza, akagira ibikorwa byiza by’ubuhinzi n’ubworozi ni byo natwe twubakiraho tukamuteza imbere.’’

Uyu muyobozi yavuze ko kandi bagiye gufatanya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) Ishami ry’u Rwanda, mu kugeza ku baturage benshi biogas zikoresha amase y’inka mu gutuma bareka gusenya inkwi ari nako bangiza ibiti cyane.

Yavuze ko kandi bifuza gufatanya na UNDP mu gutera ubwatsi bwerera ibyumweru bibiri mu rwego rwo kongera umukamo mu borozi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye Equity Bank Rwanda Plc ku ruhare yagize mu gutera ibi biti, avuga ko ubusanzwe abaturage benshi bazi banki nk’ahantu bajya kubika no kubikuza amafaranga gusa.

Yavuze ko kuri ubu bishimira kuba Equity Bank Rwanda Plc yararenze ibyo ikanegera umuturage hagamijwe kumuzamurira imibereho no kumufasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko ibiti byatewe byitezweho gufasha aka Karere mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere
Uhereye ibumoso ni Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Narama, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmatta Lovetta, Guverineri Rubingisa ndetse n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmatta Lovetta, aganiriza ab'i Nyagatare
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta na Guverineri Rubingisa bishimiye gutera igiti
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gutera ibiti
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, atera igiti
Ibiti byatewe harimo n'ibivangwa n'imyaka
Ubwo Guverineri Rubingisa yari agiye gutera igiti
Guverineri Rubingisa yashimiye Equity Bank Rwanda Plc ku musanzu yatanze mu gutera ibiti
Abakozi ba Equity Bank Rwanda Plc bashimiwe umusanzu wabo mu gutera ibiti muri Nyagatare
Inzego z'umutekano na zo zafatanyije na Equity Bank Rwanda Plc mu gutera ibiti i Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .