Abanyafurika benshi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi byagiye bihura kenshi n’imbogamizi mu kubona serivisi z’imari, ari nabyo Equity Bank iri guhindura, binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo serivisi zayo zigere kuri benshi.
Mu myaka yashize, mu Rwanda n’ahandi muri Afurika kubona serivisi za banki byari ingorabahizi cyane cyane mu bice by’icyaro. Kugera ku mashami ya banki byasabaga gukora ingendo ndende, gufungura konti byari bigoranye bigatuma benshi badakoresha serivisi za banki.
Bumwe mu buryo bwakoreshejwe na Equity Bank mu gukemura iki kibazo harimo gushyiraho ’aba-agent’ hirya no hiryo mu gihugu, aho bafasha abaturage kubona serivisi z’imari bidasabye ko bajya kuri banki. Ikindi cyakozwe ni uguhuza telefoni na konti y’umukiliya, akabasha kubikuza bidasabye kujya kuri banki.
Kugeza ubu 98% by’ubucuruzi bw’imari bukorerwa hanze ya banki, bivuze ko abantu benshi bakoresha ikoranabuhanga mu kubona serivisi z’imari.
Bamwe mu bakosha izi serivisi bavuga ko hari byinshi zabafashije birimo no kwiteza imbere.
Aline ucuruza mu cyaro yagize ati "Mbere y’uko serivisi y’aba-agent iza mu gace k’iwacu, byansabaga gukora urugendo rw’amasaha abiri kugira ngo ngere kuri banki. Ubu nshobora kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura abagemura ibicuruzwa no kubona inguzanyo mbinyujije kuri telefoni."
Ni ibyo ahurizaho na mugenzi we, Jean Paul, ukora umwuga wo gutwara moto.
Yagize ati “Mbere sinatekerezaga ko nabona inguzanyo ndetse no kwizigamira byari bigoye. Ubu nkoresha uburyo bwa mobile banking, ndizigamira, kandi nkakira ubwishyu bw’abakiriya hakoreshejwe telefoni. Natangiye no kubona inguzanyo, n’umutungo wanjye wikubye kabiri."
Equity Bank kandi iri gufasha abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo by’ubucuruzi biciriritse kubona inguzanyo ihendutse, uburyo bworoshye bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse no kwigishwa gukoresha serivisi z’imari.
Buri mwaka, hatangwa inguzanyo zirenga kuri miliyari 1.5$ binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, zigahabwa abantu ku giti cyabo n’abacuruzi bato kugira ngo ubucuruzi bwabo butere imbere.
Ni mu gihe abantu bari mu bihugu bitandukanye muri Afurika, bahererekanya amafaranga bifashishije ikoranabuhanga inshuro 109,000, ibyerekana uburyo ikoranabuhanga riri guhindura ubuzima bw’abarikoresha
Nubwo bimeze bityo, Equity Bank ifite intego yo gukomeza guteza imbere serivisi z’imari binyuze mu ikoranabuhanga aho itanga amahugurwa kugira ngo abantu bose barusheho gusobanukirwa ibijyanye n’imari, uko bakwizigamira cyangwa uko babona inguzanyo ariko bakoresheje ikoranabuhanga.
Sibyo gusa kandi kuko harimo no kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagamije gufasha abantu n’ibigo kwishyurana byihuse.
Kuri uyu wa 24 Gashyantare haratangira inama igamije kwiga uko abafite ibigo bitanga serivisi z’imari mu ikoranabuhanga bakora nta nkomyi, ni inama yiswe ‘Fintech Forum’ yahuje ibigo bitanga izi serivisi byo mu bihugu bitandukanye.
Yateguwe na ’Kigali International Financial Centre (KIFC)’ ku bufatanye na Banki nkuru y’u Rwanda BNR n’abandi bafatanyabikorwa.
Iyi nama yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2023 ubwo yatangizwaga na Perezida Paul Kagame.
Ku bashaka kubona serivisi zikoranabuhanga muri Equity Bank, baca hano https://equitygroupholdings.com/rw/.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!