EPD yatangije gahunda yo gukusanya imyanda y’ikoranabuhanga ku buntu mu kurengera ibidukikije

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Abikorera mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi (EPD-Energy Private Developers) ku bufatanye n’Uruganda rutunganya imyanda y’ikoranabuhanga Enviroserve Rwanda byatangije gahunda yo gukusanya imyanda y’ikoranabuhanga ku buntu kugira ngo itwikirwe ahabugenewe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ibigo byigenga bitanga serivisi z’ingufu zikomoka ku mirasire bivuga ko ishyirwaho rya gahunda yo gukusanya imyanda y’ikoranabuhanga ari igisubizo ku babunzaga imitima bibaza aho kuyijyana.

Mutezintare Solange uhagarariye Sosiyete ya Note Solar Lamp mu Rwanda, itanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, yavuze ko bajyaga babura aho bajyana imyanda ariko ubu igisubizo cyabonetse.

Ati “Ikibazo cyose tugira n’andi masosiyete ni ukuba dufite imirasire igera 3000, ukibaza aho uyishyira ukahabura.’’

Akomeza ati “Ntabwo twari dufite aho dushyira ngo tube twayita, twabaga tuyigumije mu bubiko bwacu kandi tuba dufitemo imirasire mishya izamo, ugasanga turagira ikibazo cy’ububiko.’’

Mu gushyiraho gahunda yo gukusanya imyanda y’ikoranabuhanga, bizagabanya ingaruka zashoboraga kubaho mu gihe yajugunywe ahantu hatabugenewe ndetse no mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri EPD, Mugabe Robert, yavuze ko iyi gahunda igamije kurengera ibidukikije no korohereza ibigo kubona aho bikusanyiriza imyanda.

Ati “Bino bikoresho iyo byashaje bikagenda bijugunywa ahantu hatandukanye bihungabanya ibidukikije mu buryo butandukanye. Hari uwagikandagira kikamukomeretsa, hari ibijya mu butaka bigasaza maze bikavamo ubumara, bwa butaka umuntu yahingamo ibimera bikazaza bifite ubumara.’’

“Kugira ngo ibyo tubyirinde, tubirinde n’Abanyarwanda ndetse turinde na bwa butaka bwacu ngo budahungabana, ni uko bigomba kuza bigashyirwa ahantu hamwe mu ruganda rwabugenewe. Ibyo gutwikwa bigatwikwa neza, ibindi bikazakorwamo n’ibindi byuma bitandukanye.’’

Usibye kuba hatangijwe gahunda yo gukusanya imyanda y’ikoranabuhanga, uruganda rwa Enviroserve Rwanda Green Park, rwasinyanye amasezerano n’ibigo bitanga serivisi z’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba agamije kunoza imikoranire myiza n’ibyo bigo mu gukusanya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikomoka ku mirasire.

Umuyobozi wa Enviroserve Rwanda Green Park, Mbera Olivier, yavuze ko amasezerano agamije kubungabunga ibikoresho byabo bishaje by’imirasire.

Ati “Murabizi ko igikoresho gikoreshwa ariko kikageraho kigasaza, ibikoresho byinshi biba bifite igihe kitarenze imyaka itanu bikora, iyo bishaje ntabwo baba bagomba kubijugunya mu y’indi myanda.’’

Uruganda rwa Enviroserve Rwanda Green Park rwakira mudasobwa, firigo, scanner, batiri, imashini zimesa, iziteka, televiziyo, ibyuma bishyushya n’ibitanga umuyaga, printer, telefoni n’ibindi.

Ibikoresho bidafite igaruriro birashwanyaguzwa bigakurwamo uduce twifitemo ibinyabutabire bifite ingaruka ku buzima bw’umuntu. Ibyo uruganda rudafitiye ubushobozi bwo gutunganya byoherezwa ahandi.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo u Rwanda rwahagaritse itumizwa, ikorwa, icuruzwa ry’amashashashi ya pulasitiki mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Mu ntego zijyanye no kubungabunga ikirere, u Rwanda rwiyemeje kugabanya imyuka igihumanya igasigara nibura ku kigero cya 16% mu 2030.

Ibikoresho by'ikoranabuhanga mbere yo gutwikwa, birabanza bikagenzurwa hanyuma ibizima bigatunganywa
Imyanda itandukanye ishyirwa ahantu habugenewe, ikajyanwa gutwikwa
Ububiko bujyanwamo imyanda y'ikoranabuhanga, igakusamywa maze ikajyanwa gutwikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .