00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmanuel Mudidi yashimiwe n’abanyeshuri yigishije mu myaka hafi 50 ishize

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 5 January 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Abanyeshuri bigishijwe na Emmanuel Mudidi hagati ya 1972 na 1977 mu Ishuri ry’abakobwa rya Gayaza High School muri Uganda, bahuriye mu rugo rwe mu rwego rwo kumushimira ku musanzu we mu burezi mu bihugu bitandukanye by’umwihariko uwo yagize ku masomo yabo n’ubuzima bwabo bwo gushakisha imibereho.

Ni igikorwa cyabereye mu rugo rwa Mudidi ruherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu, tariki ya 04 Mutarama 2025.

Uyu muhuro waranzwe n’ibiganiro byiza no kwibukiranya ibihe by’ingenzi bagiye bagirana no gushimira Mudidi ku musanzu we, aho ubu bagize icyo bimarira bakagera kuri byinshi babimukesha.

Bamwe mu bamusuye baturutse muri Canada, u Bwongereza ndetse na Uganda n’abandi baba mu Rwanda.

Edna Rugumayo, usigaye ari umubaruramari wa Leta muri Uganda, yibukije abari aho uburyo Mudidi yari umwarimu uzi kwigisha neza.

Ati “Abenshi muri twe twatsindaga neza. Uburyo bwe bwo kwigisha bwatumye imibare ibasha kumvikana neza. Yadutoje kwita kuri buri kintu cyose.”

Yongeyeho ko “Abarezi ni bo shingiro ry’abo tuvamo. Imyitwarire yacu yiyubaka muri ayo mashuri. Abarezi beza bafasha mu kubaka ejo hazaza, bityo bagomba gushimwa.”

Justine Gashumba Twahirwa usigaye ukora umwuga w’ubuhinzi, yakomoje ku masomo y’ingenzi yakuye kuri Mudidi.

Ati “Yari umuyobozi mwiza kandi namumenyeyeho umumaro wo gukunda ibintu biri ku murongo.

Yamushimiye kandi k’ubwo gufasha abantu benshi kubona buruse zo gukomeza amasomo yabo.

Ati “Twabonye buruse zo gukomereza amasomo muri Makerere, kaminuza yari imwe muri Uganda icyo gihe. Iyo umwarimu yizera abanyeshuri be, bituma bakora cyane.”

Evelyn Rutagwenda yashimangiye ko Mudidi atigeze yibanda gusa ku kwigisha amasomo, ahubwo ko yaba agamije ukubatoza kuvamo abayobozi no kugera kuri byinshi mu buzima.

Mudidi Emmanuel wari wanyuzwe no kwakira abanyeshuri yigishije nyuma y’imyaka 50, yavuze ko “Ni umugisha w’Imana ko banyibuka. Igihe nabigishaga, sinari nzi ko ndi kugira uruhare rufatika mu buzima bwabo. Ariko uyu munsi, kubona aho bageze mu buzima byampaye ishema rikomeye.”

Mudidi yagiriye inama urubyiruko arubwira ko “Ibyo mukora byose mujye mubikora neza. Abantu bashobora kugerageza kubayobya cyangwa kubanyuza iz’ubusamo, ariko wowe iyo ubirengagije ugashyira umutima ku kazi kawe, instinzi izakuzira.”

Emmanuel Mudidi yamaze imyaka 30 mu rwego rw’uburezi mu Rwanda no hanze yarwo. Yabaye umwarimu, ashinzwe gutegura ibizamini, aba Minisitiri w’Uburezi kuva mu 1999 kugeza 2001, nyuma ayobora iryahoze ari Ishuri rikuru Nderabarezi [KIE].

Emmanuel Mudidi yashimiwe n’abanyeshuri yigishije mu myaka 50 ishize
Abanyeshuri bigishijwe na Emmanuel Mudidi hagati ya 1972 na 1977 mu Ishuri ry’abakobwa rya Gayaza High School muri Uganda bahuriye mu rugo rwe kumushimira
Mudidi Emmanuel wari wanyuzwe no kwakira abanyeshuri yigishije nyuma y’imyaka 50, yavuze ko ari umugisha w’Imana kubona abo yigishije bakimwibuka
Mudidi Emmanuel yagenewe impano
Bamwe mu bamusuye baturutse muri Canada, u Bwongereza ndetse na Uganda n’abandi baba mu Rwanda

Amafoto: The NewTimes


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .