Emir wa Qatar arasura u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Mata 2019 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani arasura u Rwanda kuri iki Cyumweru.

Ibiro Ntaramakuru bya Qatar bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko Sheikh Tamim arasura u Rwanda na Nigeria akaganira n’abayobozi b’ibyo bihugu ku mubano w’igihugu cye nabyo n’izindi ngingo bakwaguriramo umubano.

Muri urwo ruzinduko kandi harasinywa amasezerano atandukanye y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Sheikh Tamim agera mu Rwanda saa cyenda z’igicamunsi kuri iki Cyumweru nyuma akagirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar aje mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 14 Ugushyingo 2018.

Icyo gihe abayobozi bombi baganiriye ku bijyanye no kunoza no kwagura imikoranire mu by’ubukungu.

Banitabiriye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’u Rwanda na Qatar yibanda kuri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere no kurengera ishoramari bihuriweho n’ay’imikoranire mu by’Ubukungu, Ubucuruzi na Tekiniki.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye. Abanya-Qatar bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda. Mu mpera z’umwaka ushize u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse muri icyo gihugu barambagiza amahirwe ahari.

Iryo tsinda ryari riyobowe na Sheikh Faisal bin Thani Al-Thani, umwe mu bagize umuryango uyoboye Qatar, akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishoramari mu kigo ‘Qatar Investment Authority’.

Ni ikigo cya leta gifatwa nk’ikigega cyagoboka igihugu mu bihe biri ngombwa. Gikora ishoramari imbere mu gihugu no mu mahanga. Iki kigo cyashinzwe mu 2005, kibarirwa umutungo wa miliyari $300.

Emir Sheikh Tamim aje mu Rwanda nyuma y’aho tariki 21 Werurwe 2019 Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani na we yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Guhera mu 2012, Sosiyete y’indege Qatar Airways yatangiye ingendo zayo za buri munsi zihuza Doha na Kigali.

Ku rundi ruhande Umuryango Islamic Dawah Organisation umaze gutangiza imishinga 445 ibyara inyungu mu Rwanda no mu Burundi mu bijyanye n’ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubworozi, imyuga no kongerera ubushobozi abagore.

Iki gihugu giherutse no gutangaza ko gishaka gushora imari mu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kikiri kubakwa.

Ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Emir wa Qatari i Doha mu 2018


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza