Ejo bizaba bikaze kurushaho- Polisi yaburiye abarenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Werurwe 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko igiye gukaza byisumbuyeho ibikorwa byo kugenzura ko abantu bose bashyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Uyu wa Kabiri, wari umunsi wa gatatu wo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe asaba Abanyarwanda bose kuguma mu ngo, birinda ingendo zitari ngombwa no gufunga ibikorwa bitari ingenzi hagasigara serivisi z’ingenzi zirimo nk’amaguriro y’amafunguro, farumasi n’ibindi by’ibanze mu buzima bwa muntu.

Gusa hirya no hino mu gihugu hagaragaye abantu barenze kuri aya mabwiriza, bamwe bakagerageza gucengana n’inzego z’umutekano bashaka kuva mu duce tumwe bajya ahandi, abo batangiye gucibwa amande ariko uko iminsi ikomeza ni ko ingamba zirushaho gukazwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko abantu barenze ku mabwiriza yashyizweho, bakwiye gutekereza ko batari kurengera ubuzima bw’abo n’ubwa bagenzi babo.

Ati “Abantu babirenzeho bahagaritswe, turihanangiriza abantu bafite imyumvire itajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo. Ni abakora ingendo zitari ngombwa, kwegerana, kuramukanya n’ibindi.”

“Ejo bizaba bikaze kurushaho, hari abantu bagenza amaguru ari benshi, ntabwo barabyumva ari benshi, mu bo twihanangirije nabo barimo […] abajya mu masoko bacucitse, nabo twababwiye ko bagomba kwitonda cyane. Bariya bantu bacucitse, abaguzi n’abagurisha, mu by’ukuri bumve ko bashobora guhaha kiriya cyorezo.”

CP Kabera yavuze ko nta Munyarwanda ukwiye kuvuga ko atarasobanukirwa amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus, aho yavuze ko uwabivuga yaba ari gushaka impamvu zitari ngombwa ahubwo ko igikenewe ari “uguhindura imyumvire.”

Ati “Ejo abo batumvishe, abo bagenza amaguru mu mujyi bigaragara ko nta kintu kibagenza, turabararitse, birarushaho gukomera.“

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ikigenderewe atari uguhana abantu ahubwo ari ukubasaba gushyira mu bikorwa amabwiriza kuko ari mu nyungu z’ubuzima bwiza bw’abatuye igihugu muri rusange.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yaburiye Abanyarwanda batari kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza