Mu itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara, kivuga ko kuva ku wa 8 Ukwakira, kizasubukura ingendo zigana i Kigali, aho kizajya gikora urugendo rumwe mu cyumweru.
Izi ngendo zari zarahagaritswe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zatumye u Rwanda rufunga imipaka yarwo muri Werurwe uyu mwaka.
EgyptAir yatangiye ingendo zihuza u Rwanda na Misiri mu mwaka ushize, hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi, bisanzwe binafitanye umubano mwiza.
Usibye Kigali, EgyptAir iranateganya gusubukura izindi ngendo mu bihugu birimo Uganda, Afurika y’Epfo, Oman na Jordan.
Kimwe na RwandAir, EgyptAir ni ikigo kiri gukura ku rwego mpuzamahanga, aho gifite indege 66 n’izindi 13 cyatumije, kigakorera ingendo mu byerekezo 75 hirya no hino ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!